Ruhango: Abatorewe guhagararira abikorera bijejwe ubufatanye bw’ubuyobozi

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango bwijeje komite nshya yatorewe kuyobora abikorera bo muri uwo murenge kuzayiba hafi kugirango abikorera bakomeze guteza imbere umujyi wa Ruhango kandi barusheho kongera umubare w’abikorera.

Ubuyobozi kandi bwasabye komite y’abikorera yatowe tariki 07/11/2014, gukorana imbaraga zishoboka zose kugirango ishoramari rirusheho kwiyongera mu batuye n’abagenda Ruhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Jean Paul Nsanzimana, yabwiye komite yatowe ko ntacyo bazakenera ku buyobozi ngo bakibure. Abasaba ko bakwiye gutekereza cyane umujyi wa Ruhango ukazamukamo inyubako zigezweho kandi cyane cyane z’abakirera.

Ndamyuwera Sother watorewe kuyobora abikorera mu murenge wa Ruhango.
Ndamyuwera Sother watorewe kuyobora abikorera mu murenge wa Ruhango.

Komite yatowe ku rwego rw’umurenge wa Ruhango, ihagarariwe na Sother Ndamyuwera ari we Perezida akaba yungirijwe na Bizimna Jean de Dieu ufite company ikodesha imodoka mu Ruhango “Real Future Transport Campany”.

Sother wagiriwe ikizere cy’abikorera bari bitabiriye aya matora basaga 65, yijeje abamutoye ko agiye kwitwara neza muri manda atorewe, agahagararira inyungu zabo ahashoboka, bityo bakarushaho guteza imbere abikorera mu Ruhango.

Abitabiriye amatora bishimiye komite yatowe.
Abitabiriye amatora bishimiye komite yatowe.

Umujyi wa Ruhango ugaragara nk’umwe mu mijyi ifite amahirwe yo gutera imbere kuko uri mu gihugu hagati, ariko iterambere ryawo rikaba rikunze kudindira cyane. Abawuzi neza bakavuga ko ahanini udindizwa n’ibikorwaremezo bitawushyirwamo, bityo bikabera abashoramari inzitizi yo kuwuteza imbere.

Aya matora yabereye mu murenge wa Ruhango, biteganyijwe ko azakurikirwa n’andi matora azaba tariki 11/11/2014, aho hazatorwa komite ihagarariye abikorera mu karere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka