Rubavu: isoko ry’amatungo rimaze umwaka ridakoreshwa ngo kubera imisoro

Isoko ry’amatungo ryubatswe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu rimaze umwaka ridakora kubera ibiciro by’imisoro abacuruzi bavuga ko bitabanogeye bagahitamo kwigira mu isoko ry’amatungo rya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Amafaranga y’u Rwanda 1500 ni yo asabwa ku nka ijyanwa mu isoko ry’amatungo rya Kanzenze mu gihe inka zijyanwa mu isoko rya Bigogwe imodoka itwaye inka yishyura amafaranga y’u Rwanda 1200.

Isoko ry'amatungo rya Kanzenze rimaze umwaka ridakoreshwa kubera imisoro abarigana bavuga ko ibagora.
Isoko ry’amatungo rya Kanzenze rimaze umwaka ridakoreshwa kubera imisoro abarigana bavuga ko ibagora.

Kuba imirenge yegeranye bituma abacuruzi b’amatungo bagomba kujya mu isoko rya Kanzenze batarirema bakigira Bigogwe ngo batakwa imisoro ihenze.

Murenze Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze avuga ko isoko rimaze igihe ridakora kubera amabwiriza yashyizweho n’akarere kuko abacuruzi aho kurirema bahitamo kwigira Bigogwe.

Isoko rya Kanzenze ryubatswe risimbura isoko rya Mudende ryubatswe 2008 ariko ntirize gukoreshwa kubera imiterere yaho ryubatswe.

Akarere ka Rubavu gafite amasoko abiri y’amatungo adakoreshwa nyamara yarubatswe ku mafaranga ya Leta bivugwa ko akenewe ariko ntakoreshwe.

Ikibazo cyo kugena ahagomba gushyirwa ibikorwa remezo bicyenewe n’abaturage mu Karere ka Rubavu kirahasanzwe kuko hari imirenge ifite amasoko adakorerwamo hakaba n’iyindi mirenge itagira amasoko abaturage bavuga ko bibasubiza inyuma.

Amwe mu masoko adakoreshwa uko bikwiye yubatswe mu Murenge wa Bugeshi ahitwa Kabumba, irindi ridakoreshwa rikaba mu Murenge wa Rugerero mu gihe imirenge Nyamyumba na Busasamana yo itagira amasoko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka