Ngororero: Kutagira amashanyarazi mu isoko birateza ubwumvikane bukeya mu bacuruzi barikoreramo

Abacuruzi b’ibiribwa bakorera mu isoko rya Ngororero baravuga ko kuba iri soko ridafite amashanyarazi bibateza kutumvikana cyane cyane ku mugoroba iyo butangiye kwira maze bamwe bakajyana ibicuruzwa byabo mu muhanda hanze y’isoko.

Imiterere n’imyubakirwa y’isoko ryo mu mujyi wa Ngororero ntituma urumuri rwinjiramo neza, bityo iyo bwije bikaba bituma abacuruzi bataha kare abandi bakajyana ibicuruzwa byabo hanze.

Imyubakirwe y'isoko rya Ngororero ituma hatajyamo urumuri ruhagije bigatuma riremura kare.
Imyubakirwe y’isoko rya Ngororero ituma hatajyamo urumuri ruhagije bigatuma riremura kare.

Kampororo Josepha, umucuruzi w’imboga n’imbuto muri iri soko avuga ko nyuma ya saa kumi n’imwe muri iryo soko haba hatakibona maze bamwe mu bacuruzi bagatangira kujyana ibicuruzwa byabo hanze kuko abakiriya baba bahahira ahabona, ibi bigatuma abasigara mu isoko batagurisha nk’abandi kandi bishyura umusoro umwe.

Ibi kandi ngo bikorwa no ku bandi bacuruzi usanga batangiye ingeso yo guha abana ibicuruzwa byabo bakabigurishiriza hanze (ibyo bita ambulant), nabyo bikaba bikurura akajagari mu bucuruzi bwabo.

Iyo bwije bamwe bajyana ibicuruzwa byabo hanze y'isoko abandi bakabijyana mu mayira.
Iyo bwije bamwe bajyana ibicuruzwa byabo hanze y’isoko abandi bakabijyana mu mayira.

Nyirabarigomwa Sara, umwe mu bacuruzi bo muri iryo soko avuga ko ubundi ibyemewe ari ugucururiza mu isoko imbere, ariko kubera kwitwaza kutagira amashanyarazi, bamwe mu bacuruzi bajyana ibicuruzwa byabo hanze kuko ariho abakiriya banyura binjira mu isoko.

Kuba hari abacururiza hanze y’isoko ngo bihombya abihanganira kuguma mu isoko rwagati kandi aribo baba bakurikije amabwiriza.

Iyo bwije aba bacuruzi bajyana ibicuruzwa byabo hanze kandi bitemewe.
Iyo bwije aba bacuruzi bajyana ibicuruzwa byabo hanze kandi bitemewe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero, Mazimpaka Emmanuel, aherutse kudutangariza ko muri iri soko hagejejwe amashanyarazi ariko abacuruzi ubwabo bakaba batumvikana uko bakwishyura amashanyarazi, ariko ikibazo kikaba kirimo gushakirwa umuti mu bwumvikane bw’impande zombi.

Ku birebana n’abacururiza hanze y’isoko, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero SSP Alphonse Zigira yadutangarije ko bitemewe bityo ko abazafatwa bahacururiza bazajya babihanirwa hakurikijwe amategeko, bityo ababikora bakaba basabwa kubireka mu kwirinda ibihano.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka