Musanze: kugurizanya bizwi nka “Bank Lambert” iratuma bamwe batoroka batishyuye

Abikorera by’umwihariko abacuruzi bo mu Mujyi wa Musanze bakoresha amafaranga yo kugurizanya bitanga inyungu bizwi nka “Bank Lambert”, bagira ikibazo cyo kubura ubwishyu kubera inyungu z’umurengera bagahitamo guhunga kugira ngo badafungwa.

Mu nama yahuje abikorera bo mu Karere ka Musanze na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) unashinzwe by’umwihariko ako karere, kuri uyu wa gatanu tariki 16/07/2015, abacuruzi bagaragarije minisitiri ingano y’icyo kibazo aho cyatumye bamwe bahunga kugira ngo badatabwa muri yombi.

Minisitiri Kaboneka akangurira abacuruzi kugana za banki bakareka banki Lambert.
Minisitiri Kaboneka akangurira abacuruzi kugana za banki bakareka banki Lambert.

Umwe mu bikorera bo mu Mujyi wa Musanze yemeza ko azi abacuruzi bagenzi be bagera ku 10 batakiri mu gihugu nyuma y’uko batanze sheke zitazigamiwe inshuro irenze imwe muri banki Lambert bagatinya ko bafatwa bagafungwa.

Iki kibazo cya banki Lambert ntikiri gusa mu bacuruzi, ngo no mu baturage byabaye umuco nk’uko Padiri Ferdinand uyobora ikigo cyakira abagenzi Centre Pastoral de Notre Dame de Fatima abyemeza.

Abikorera bo mu Karere ka Musanze bemeza ko banki Lambert irimo guca ibintu.
Abikorera bo mu Karere ka Musanze bemeza ko banki Lambert irimo guca ibintu.

Agira ati “Kiramanuka rwose kikagera hasi, Francois yavuze inyungu ya 300% ariko nigeze guhura n’ikibazo cy’inyungu ya 30% ku kwezi ubishyize ku mwaka wareba inyungu ingana iki ku nguzanyo yatanzwe. Nkaba mvuga ko cyafatirwa ingamba n’imidugudu n’imirenge byose bifatiwe hamwe ntabwo ari ikibazo kireba abacuruzi bonyine gifite imizi miremire.”

Abasesengura impamvu zituma abantu bishora muri banki Lambert ngo iyambere ni ubujiji aho bemera gutanga inyungu y’umurengera kandi banki n’ibigo by’imari biciriritse bitanga inguzanyo ku nyungu nto.

Iyindi mpamvu ngo ni abantu bafite inyota yo gukira vuba bigatuma bishora mu nguzanyo za banki Lambert bagakora bakorera ababahaye ayo mafaranga kuko inyungu yayo iba iri hejuru cyane iz’ibigo by’imari biciriritse n’amabanki. Mu gihe banki zisaba inyungu itarenga 19% ku mwaka ngo banki Lambert igera no ku 100%.

Pasiteri Rutikanga Gabriel ni umwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze avuga ko ibi biterwa n’imikorere mibi y’ibigo by’imari bitanga inguzanyo nyuma y’igihe kirekire kandi uwayisabye ayishaka vuba ngo akemure ikibazo afite.

Ati “Ikibazo cya banki Lambert kiraterwa n’imikorere itanoze y’amwe mu mabanki atuma Banki Lambert zibaho. Niba umuntu afite umwana watsinze batangaje amanota none asabye inguzanyo muri banki bamusubize nyuma y’amezi atatu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yabasabye gucika kuri muco wo gukorana na banki Lambert kuko ibakenesha kandi ikagira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Imibare dukesha akarere ni uko mu Karere ka Musanze habarurwa ibigo by’imari 37, abaturage basaga gato cyane 140 bakaba ari bakorana na byo. Umubare munini ni abakozi ba Leta ngo abikorera baracyabarirwa ku mitwe y’intoki.

Minisitiri Kaboneka asanga Umujyi wa Musanze uri gusiga inyuma akurikije uko indi mijyi itera imbere. Yakanguriye abikorera gushyira imbaraga zabo hamwe bakabyaza umujyi wabo amahirwe ufite nk’uko abandi babikora.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dufite amahirwe menshi y’ishoramari cyane cyane ashingiye ku bukerarugendo n’ubuhinzi kubera imiterere karemano y’ubutaka bwiza n’ikirere kiberanye n’ubuhinzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bank lambert nirwanywe nkuko Ruswa irwanywa, Ruswa nitsindwa na Lambert bazayishobora naho ubundi byose bigoye kimwe kubirwanya!!! Ariko nukuri imaze kuba icyorezo giteranya abantu benshi!!????

Bebe yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ni ukuri bank Lambert nirwanywe , imaze kwanduranyisha benshi mu gihugu ariko mumajyaruguru ho irakabije pe!!!

Bebe yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka