Musanze: Umucuruzi yafatanwe inzoga zikaze n’amata y’ifu bya magendu

Polisi y’igihugu ifatanyije n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) bafatanye umucuruzi wo mu Mujyi wa Musanze witwa Ndagijimana Céléstin inzoga zihenze za magendu yishyiriragaho ikirango cy’uko zasoze (tax stamp) kugira ngo hatazagira umutahura ko anyereza imisoro ya Leta.

Ndagijimana wafashwe ku wa mbere tariki 02/03/2015, yafataga inzoga ntoya zishyuye imisoro agakuraho ikirango cy’umusoro akacyomeka ku nzoga zikaze (liqueur) kandi zihenze. Polisi ifatanyije na RRA bamufatanye amacupa 38 y’izo nzoga n’ibikombe 44 by’amata y’ifu ya Nido, byose byinjira mu nzira ya magendu.

Yafatanywe inzoga zikaze n'amata y'ifu bya magendu.
Yafatanywe inzoga zikaze n’amata y’ifu bya magendu.

Uyu mucuruzi wiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi yirinze gutangaza byinshi ku buryo yanyerezaga imisoro, gusa avuga ko izo nzoga zavaga mu Karere ka Rubavu zizanwe n’abantu yirinze gutangaza amazina yabo.

Umuyobozi wa RRA mu Ntara y’Amajyaruguru, Evode Ndatsikira atangaza ko atari ubwa mbere uwo mucuruzi akoze iryo kosa kuko baherukaga kumufatana inzoga zikaze, none ibihano azahabwa ngo bigomba kwikuba kabiri.

Uyu mucuruzi yafataga ibirango by'imisoro akuye ku nzoga ntoya akabishyira ku nzoga zihenze.
Uyu mucuruzi yafataga ibirango by’imisoro akuye ku nzoga ntoya akabishyira ku nzoga zihenze.

Hashingiwe ku ngingo 37 y’itegeko nimero 26 ryo muri 2006, ngo azahanishwa igihano cyo kwishyura miliyoni 2 y’amande zikubye kabiri ni ukuvuga miliyoni enye kuko yari insubiracyaha cyangwa igifungo cy’amezi atandatu hiyongereyeho kuzisorera 100%.

Ndatsikira akangurira abantu bose gutanga amakuru ku banyereza imisoro kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Agira ati “Kugira ngo ibi bimenyekane ni amakuru bamwe muri twebwe dushobora gutanga; ari abagura, ari abagurisha, uwabona iki cyaha yagira inama uwagikoze ariko akamenyesha Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro kugira ngo hirindwe no kunyereza iyi misoro kuko ari bwo bukungu bw’igihugu.”

Ntibwari ubwa mbere uyu mucuruzi afatanwa ibicuruzwa bya magendu.
Ntibwari ubwa mbere uyu mucuruzi afatanwa ibicuruzwa bya magendu.

Umuyobozi wa RRA mu Ntara y’Amajyaruguru ashimangira ko umucuruzi wafatiwe mu cyaha cyo kunyereza imisoro kimugiraho ingaruka zo kwishyura amande menshi bikaba byatuma ahomba bitari ngombwa.

NSHIMIYIMANA Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka