Musanze: Abacuruzi barasaba umuriro no kongererwa amasaha yo gucuruza

Abacuruzi bo mu Isoko rya Byangabo, Umurenge wa Busogo barasaba ubuyobozi kubashyirira umuriro w’amashanyarazi mu isoko kuko umwijima ubabuza gukora nimugoroba bigatuma bataha kare ari bwo abakiriya batangiye kuza guhaha.

Nk’ibisanzwe mu isoko ni urujya n’uruza rw’abacuruzi n’abakiriya, abagore bacuruza ibiribwa barahuze barimo gutunganya ibyo bazaguriza ku munsi w’isoko bucyeye bw’aho kugira ngo bizabe bimeze neza, abandi bararembuza abakiriya.

Mu isoko rya Byangabo nta rumuri ruhari bituma badakora na nyuma ya saa kumi n'ebyiri..
Mu isoko rya Byangabo nta rumuri ruhari bituma badakora na nyuma ya saa kumi n’ebyiri..

Ariko aba bacuruzi bagaragaza ko babangamiwe n’ uko isoko rya Byangabo rikiri rishya ritagira urumuri nijoro. Ngo iyo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, akazi karahagarara isoko rirafungwa.

Ishimwe Jeanne acuruza ibiribwa avuga ko bafite ikibazo cy’umuriro iyo bumaze kugoroba abaguzi bahahira ku maduka akikije isoko kuko afite umuriro. Ibi bibagiraho ingaruka zo kutinijiza amafaranga menshi kandi basabwa kwishyura umusoro.

Agira ati “Amafaranga ya nimugoroba turayabura tugacyura ayo twacuruza ku manywa nayo ni make kuko mezi ameze nabi.”

Abacuruza ibiribwa ngo batanga ibihumbi icyenda y’umusoro mu mezi atatu. Mu mwaka ushize, abikorera bo mu Karere ka Musanze binjije mu misoro n’amahoro miliyari imwe na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu mwaka akarere kihaye umuhigo wo kugeza kuri miliyari ebyiri.

Kubera ikibazo cy’urumuri, abacuruzi bakora amasaha make, kandi ayo masaha ya nimugoroba ngo nibwo abakozi baba baza guhaha bakitse akazi. Bifuza ko hashyirwamo umuriro w’amashanyarazi bagacuruza bakageza saa mbili z’ijoro.

Edouard Twagirimana ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo yasabye abacuruzi kwihangana kuko icyo kibazo cy’urumuri rwimezamirimo wubatse isoko agiye gukosora ashyiremo amabati abonesha n’umuriro w’amashanyarazi ngo urahari bazashyiramo amatara.

Ku kibazo cyo kongera amasaha yo gucuruza, uyu muyobozi yemeza ko ubuyobozi bwishimira abaturage bafite ubushake bwo gukora, yongeraho ko bazayongera vuba ibyo bibazo nibimara gukemuka.

Icyerekezo u Rwanda ruganamo, ni uko abikorera baza ku isonga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, ibi bizashoboka bakora amasaha menshi kandi ubuyobozi bubafasha kubona serivisi nziza bifuza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka