Mukama: Kutagira isoko bituma bokesha imyaka

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bacyokesha imyaka yabo kubera kutagira umuhanda n’amasoko bajyanamo umusaruro wabo,ariko ubuyobozi bubasaba guhunika imyaka byaba ngombwa bakaka inguzanyo muri Sacco y’umurenge ariko bakazagurisha badahenzwe.

Umurenge wa Mukama abawutuye ahanini batunzwe n’ubuhinzi. Ibihingwa bihaboneka cyane ni ibitoki n’ibigori. Nzisabira Leonidas avuga ko guhahirana n’abandi baturage bibagora ahanini kubera kutagira umuhanda.

Uretse kutagira umuhanda ngo nta n’isoko rigaragara uyu murenge ugira. Riberakurora Said utuye mu mudugudu wa Nyakagarama akagali ka Kagina avuga ko igishanga cya Nyakagarama bamaze imyaka 3 bagihingamo umuceri ariko kubera ko nta koperative bari bakora bahinga buri umwe ku giti cye, umusaruro bakuramo bawokesha kubera ko badafite isoko ryawo.

Iki kibazo cyo kokesha ariko ngo nticyari gikwiye kuba gihari ngo n’ababikora ni ukwihombya.

Ibigori nu kimwe mu byera cyane mu murenge wa Mukama.
Ibigori nu kimwe mu byera cyane mu murenge wa Mukama.

Hakuzweyezu Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukama, avuga ko kutagira isoko bitakabaye urwitwazo rwo kokesha imyaka kuko ubaguriye nawe aba azagurisha.

Aha rero agira abaturage inama yo guhunika imyaka yabo mu gihe batarabona isoko no kugana sacco y’umurenge bagahabwa inguzanyo igihe bakeneye amafaranga byihutirwa ariko bakazagurisha ku giciro cyiza.

Umurenge wa Mukama uhana imbibe n’uwa Mimuli urimo isoko rinini ry’imyaka kimwe n’uwa Nyagihanga hafi n’isoko rya Ngarama mu karere ka Gatsibo. Gusa ngo no kugera mu karere ka Gicumbi bahana imbibe nabyo bisaba kugaruka inyuma mu murenge wa Rukomo bakabona uko bagera ku muhanda.

Nta modoka itwara abagenzi ikora muri uyu murenge kugenda hifashishwa moto gusa. Ngo n’imodoka zipakira imyaka zihagera gace ariko ngo mu gihe cy’imvura ho nta modoka yahagera kubera umuhanda mubi ubahuza na n’imirenge ya Gatunda na Rukomo.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka