Muhanga: Imurikagurisha ryagaragaje udushya kurushya ayaribanjirije

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko imurikagurisha riri kuba ryagaragaje udushya tunyuranye ugereranyije n’andi yaribanjirije.

Ibi byatangajwe na Rusaro Anastasie, umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe guhuza ibikorwa by’iri murikagurisha mu muhango wo kurifungura ku mugaragaro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 06/07/2014.

Rusaro avuga ko tumwe mu dushya twagaragaye muri iri murikagurisha ari ukuba inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi zaragerageje kuzana udushya.

Urugero ni nk’uruganda rwa COPRORIZ rutunganya umuceri wera mu Rwanda ndetse n’uruganda rwa Nyirangarama na Mukwano bazanye amavuta akoze mu bimera yitwa akamanzi, ibi bikaniyongera ho kuba amabanki asigaye atangira serivisi zayo aho akorera imurikagurisha.

Rusaro avuga ko iri murikagurisha ryagaragayemo udushya kurusha ayaribanjirije.
Rusaro avuga ko iri murikagurisha ryagaragayemo udushya kurusha ayaribanjirije.

Akandi gashya kagaragara muri iri murikagurisha ni ukuba serivisi z’irangamimerere mu murenge wa Nyamabuye ziri kuhatangirwa, ndetse ku wa kane w’iki cyumweru bakazasezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Abamurika ibikorwa byabo barasabwa kunoza imitangire ya Serivisi

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvone Mutakwasuku asaba abaje kumurika no kugurisha ibikorwa byabo kwakira neza ababagana kuko hari hamwe na hamwe usanga abatanga serivisi ntacyo bitayeho.

Agira ati « hari aho twagiye tunyura mu ma stand (aho bakorera imurikagurisha) ariko ugasanga serivisi iracyari kure, ugasanga hari abibereye kuri telefone, kandi yenda abasura bashoboraga no kugura ».

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga anenga abadatanga serivisi nziza mu imurikagurisha.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga anenga abadatanga serivisi nziza mu imurikagurisha.

Umuyobozi w’akarere avuga ko kumurika ibikorwa bitagombye kuza kureba gusa ibyagezweho ahubwo ko byagombye no kuba isomo ku bandi mu kunoza ibyo basanzwe bakora, kuko harimo n’abanyamahanga bazanye ibyo bakora.

Mungwarareba Donatien, umuyobozi mu rugaga rw’abikorera (PSF) ku rwego rw’igihugu ushinzwe kubakira abanyamuryango ubushobozi yagarutse ku kamaro k’amamurikagurisha abera mu turere, avuga ko ari umwanya wo kwerekana no gutangaza ibyo abantu bakora bakaboneraho no gushaka amasoko imbere no hanze y’igihugu.

Amamurikagurisha mato kandi ngo atera inkunga ikomeye imurikagurisha mpuzamahanga riba rimwe mu mwaka kuko ngo abamurika bahora biteguye guhangana mu byo bakora.

Ibikorwa by'ubukorikori nabyo bigaragara muri iri murikabikorwa.
Ibikorwa by’ubukorikori nabyo bigaragara muri iri murikabikorwa.

Kwinjira muri iri murikagurisha ni amafaranga y’u Rwanda 200, abasura ku munsi bakaba bagera nko ku bihumbi 10, mu gihe abasohoka bahashye babarirwa muri kimwe cya Kabiri cyabo.

Mu masaha ya mbere ya saa sita usanga abaturage basura ibikorwa nyuma bagahaha, naho mu masaha y’umugoroba abantu bakidagadura dore ko hari n’abazanye ibinyobwa n’ibiribwa bitandukanye.

Iri murikagurisha ry’akarere ka Muhanga ryafunguwe kuri uyu wa 06/10/2014 rizamara iminsi 10 ariko rikaba rimaze iminsi itatu ritangiye.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka