Kuva umwaka utaha gahunda ya “Hanga Umurimo” izegurirwa utrurere

Minisitri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, atangaza ko kuva mu ntangiriro za 2015 gahunda yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato izwi nka “Hanga umurimo” izegurirwa uturere tukaba ari two tuzajya tuyitegura.

“Hanga umurimo” ni gahunda imaze imyaka itatu ishizweho na leta, igamije kugira ngo umubare w’abashomeri mu rubyiruko ntukomeze kwiyongera, n’ubwo bigitangira byagaragaraga ko abantu batarabyumva neza kuko bumvaga ko amafaranga bagurizwa atazishurwa.

Minisitiri Kanimba asobanura ibijyanye na "Hanga umurimo."
Minisitiri Kanimba asobanura ibijyanye na "Hanga umurimo."

Minisitiri Kanimba yavuze ko mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda irusheho kwegera abaturage umwaka utaha, ni uko ibikorwa byayo bigomba kuva muri MINICOM bikajya ku rwego rw’akarere, yabitangaje ubwo yasuraga akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatantu 4/4/2014.

Yagize ati “Guhera umwaka utaha ntamafaranga ya hangumurimo azongera kunyura muri minicom, ahubwo azajya anyura ku karere.”

Minsitiri Kanimba kandi yanashmye uburyo abaturage bo muri aka karere bagiye bihangira imirimo itandukanye bagafata inguzanyo, ku buryo imishinga yagiye igenda neza cyane.

N’ubwo za Sacco zigira uruhare mu gufasha abaturage usanga bagifite ibibazo bijyanye no kwishurwa bitewe n’uko amafaranga baguriza ari macye, nk’uko Minisitiri Kanimba akomeza abivuga.

Abitabiriye inama yateguwe na Minisitiri Kanimba.
Abitabiriye inama yateguwe na Minisitiri Kanimba.

Yavuze ko iki kibazo cyakemuka ari uko ibigo by’imari bigurije amafaranga za Sacco, kugira ngo bashobore gutera inkunga imishinga ya Hanga umurimo kuko bayikurikirana neza.

Ati “ Imishinga ica muri Sacco urabona ko ikurikiranwe neza , nta myinshi cyane yari yananirwa kwishura nta n’ubwo abaturage bajya barigisa amafaranga benshi nk’uko tujya tubibona mu y’indi mishinga.”

Kugeza ubu imishinga igera kuri makumyabiri niyo yamaze kubona inguzanyo yo gutangira gukora mu karere ka Gakenke, nk’uko, Odetta Uwitonze, umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe ubukungu abitangaza.

Ati “ Hamaze gukoreshwa miriyoni hafi mirongine n’icyenda haba muri faze ya (phase) mbere, iya kabiri ndetse niya gatatu.”

Kugira ngo gahunda ya “Hanga umurimo” irusheho kwumvikana, muri buri murenge hashizwemo umujyanama mu by’ubucuruzi. Hari na gahunda yo kubagira babiri kugira ngo birusheho kwumvikana, nkuko Uwitonze akomeza abisobanura.

Ati “ abo bantu rero nibo bashishikariza abaturage kugira ngo bakore cyane cyane urubyiruko ruba rudafite icyo rukora yaba abarangije amashuri cyangwa abayacikirije.”

Vianney Hategekimana, umuturage wo mu murenge wa Mataba wihangiye umurimo wo gukora amakara mu byatsi, avuga ko akimara kumenya uwo mushinga yagurijwe miliyoni imwe na Sacco muri iyi gahunda ariko kuri ubu akaba ameze neza kandi arimo kwishura buhoro buhoro.

Uretse kuba amafaranga ya gahunda ya “Hanga umurimo” azajya anyuzwa mu turere, Ikigega kigenewe gutera inkunga imishinga y’urubyiruko (BDF) nacyo Kirateganya kugira ishami muri buri karere.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka