Kayonza: Uruganda Mount Meru Soyco rwatangiye kubona Soya n’ubwo igiciro ruheraho abaturage kitishimiwe

Uruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta mu gihingwa cya Soya mu karere ka Kayonza mu nata y’Iburasirazuba, rwatangiye kubona umusaruro wa Soya utuma rukomeza imirimo yarwo nyuma y’ubukangurambaga rwakoreye abaturage, ariko uracyasanga bo barishimira igiciro rubaguriraho umusaruro wabo.

Uru ruganda rufite ibice bibiri rukoresha kugira ngo rutange amavuta ari byo igice gitunganyirizwamo ibihwagari cyakoraga kuva urwo ruganda rugitangira mu kwezi 3/2014 n’igice gitunganyirizwamo soya ari nacyo cyatangiye kugira ibibazo nyuma y’amezi atandatu rutangiye gukora kubera kutabona soya ihagije yo gukoresha.

Umuyobozi w'uruganda (ibumoso) avuga ko uruganda rwashyizeho igiciro gituma abahinzi bashishikarira guhinga soya.
Umuyobozi w’uruganda (ibumoso) avuga ko uruganda rwashyizeho igiciro gituma abahinzi bashishikarira guhinga soya.

Ubuyobozi bw’uru ruganda butangaza ko nyuma y’ubukangurambaga bwagiye bukorwa ikibazo cya soya gisa n’ikigenda gikemuka, kuko yatangiye kuboneka nk’uko guverineri w’Uburasirazuba, Uwamariya Odette abivuga.

Agira ati “Mu gihe cy’iminsi 42 uhereye mu kwezi kwa 1/2015 uruganda rumaze kugura toni 1300 kuri toni 4000 rwateganyaga kugura, turizerako mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu hazaza umusaruro ushimishije ku buryo tubona bishoboka no kugera kuri toni 4000 za soya izava imbere mu gihugu.”

Uruganda rwa Mount Meru Soyco ngo rwatangiye kubona umusaruro wa soya.
Uruganda rwa Mount Meru Soyco ngo rwatangiye kubona umusaruro wa soya.

Kuba umusaruro wa soya utangiye kuboneka byaturutse kumbaraga inzego zitandukanye zakoresheje kugira ngo abaturage bashishikarire kuyihinga.

Cyakora ubuyobozi bw’uruganda na bwo bwashyizeho ibiciro bidaca integer abahinzi ba soya nk’uko umuyobozi warwo Nick Barigye abivuga.

Uruganda rurakora amavuta ariko ngo ntiruragera ku ntago za rwo kubera kutabona soya ihagije.
Uruganda rurakora amavuta ariko ngo ntiruragera ku ntago za rwo kubera kutabona soya ihagije.

Ati “Soya ituruka hanze tuyigura ku mafaranga 350 ku kiro, ariko iy’abahinzi bo mu Rwanda tuyigura kuri 450 iyo igeze kuruganda ni igiciro kiza gishobora gutuma abahinzi b’Abanyarwanda bahinga soya ku bwinshi. Ikindi kandi abahinzi n’amakoperative dukorana tubahuza n’amabanki akabaha inguzanyo ku buryo bworoshye.”

Barijye yemeza ko soya itangiye kuboneka kandi iyo babona yujuje ibipimo uruganda rukeneye kugira ngo rukore amavuta meza.

Mu minsi 42 uruganda ngo rwabonye toni 1300 za soya.
Mu minsi 42 uruganda ngo rwabonye toni 1300 za soya.

Yongeraho ko hari ikizere ko uruganda ruzakomeza kubona soya nyinshi, ariko ibyo bamwe mu bahinzi bavuga bisa n’ibica amarenga ko bashobora gucika integer ntibakomeze kuyihinga uruganda nirudahindura amasezerano rwagiranye na barwiyemezamirimo barugemurira soya bayivanye mu bahinzi.

Mujawamariya avuga ko yaciwe intege no kujyana soya ye ku ruganda bakayigura ku mafaranga 400 bakamusaba kujya ayiha ba rwiyemezamirimo.
Mujawamariya avuga ko yaciwe intege no kujyana soya ye ku ruganda bakayigura ku mafaranga 400 bakamusaba kujya ayiha ba rwiyemezamirimo.

Ubusanzwe umuturage wigereje soya ku ruganda ngo yayigurirwaga ku mafaranga 450 ku kiro, ariko kuva uruganda rugiranye amasezerano n’abo barwiyemezamirimo umuhinzi uyijyaniye ngo bayimugurira ku giciro kiri hasi bikamera nko guca abahinzi integer, nk’uko Mujawamariya Eugenie wajyaga agemurira uruganda soya abivuga.

Agira ati “Kuva uruganda rutangiye gukora nararugemuriraga. Nashyiraga soya kumagare nkayijyana ku ruganda rwose ubona bifite inyungu kandi nabikoraga nishimye ariko ubu igiciro cyaragabanutse.

Nagemuraga bakangurira ku mafaranga 450 ariko baherutse kuyingurira kuri 400, batubwira ko rwiyemezamirimo ari we uzajya atugurira.”

Uruganda rwa Mount Meru rugiye kumara umwaka rutangiye gukora, ariko ntibyagiye birushobokera gukora ngo rugere ku ntego rwatangiranye kubera ibibazo bitandukanye birimo n’icyo kubura umusaruro wa soya uhagije.

Igice cy’urwo ruganda gikamura soya ikavamo amavuta, gifite ubushobozi bwo gukoresha toni 200 kumunsi.

Ariko kugeza ubutoni 120 nizo zonyine zikoreshwa, naho igice cyitwa refinery gitekererwamo amavuta yakamuwe muri soya kirakoresha toni 35 ku munsi, kandi ngo zakabaye zigera ku ijana ukurikije ubushoboz ibw’uruganda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

URU RUGANDA NTABWO RUZIGERA RUBONA UMUSARURO UHAGIJE BITEWE N,UKO BATAREKA NGO UMUTURAGE YIGEREREYO .

SAFARI yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

bizagenda biza gake gake ntago ibintu byose byakunda umunsi umwe

joseph yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka