Kayonza: Gahunda ya “Kora wigire” ngo yitezweho kugabanya ubushomeri

Abajyanama mu bucuruzi 24 bo mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza bari guhugurwa kuri gahunda ya Kora Wigire hagamijwe kubongerera ubumenyi buzatuma barushaho gutanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo bashya.

Kora Wigire ni imwe muri gahunda zikomatanyije zigamije gufasha abaturage guhanga imirimo mishya zikubiye mu cyitwa National Employment Program. Yashyizweho kugira ngo ifashe kugera ku ntego ya gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu, EDPRS II, ivuga ko buri mwaka hagomba guhangwa nibura imirimo mishya 2000.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko iyo gahunda ari amahirwe mashya azifashishwa mu kugabanya ubushomeri nk’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere ry’imari Sikubwabo Benoit abivuga.

Umuhuzabikorwa wa Kora wigire mu karere ka Kayonza avuga ko kuba ikigega cya BDF cyarashyizweho ku rwego rw'uturere bizatuma ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza babona inguzanyo ku buryo bwihuse.
Umuhuzabikorwa wa Kora wigire mu karere ka Kayonza avuga ko kuba ikigega cya BDF cyarashyizweho ku rwego rw’uturere bizatuma ba rwiyemezamirimo bafite imishinga myiza babona inguzanyo ku buryo bwihuse.

Ati “Twari dufite urubyiruko rwinshi rurangije amashuri yaba ayisumbuye na kaminuza bari aho batarabona akazi, abazakora imishinga igaterwa inkunga muri iyi gahunda bazakenera abandi bakozi, ibyo bikazadufasha mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri”.

Gahunda ya Kora Wigire ije isanga izindi gahunda nka yo zari zisanzwe ziriho, ariko yo ngo ifite umwihariko w’uko izatuma ba rwiyemezamirimo bashya bafite imishinga myiza babona inguzanyo ku buryo bwihuse kuko ikigega cy’igihugu cya BDF kibishingira kizaba gifite icyicaro ku rwego rw’uturere.

Ibyo ngo bizihutisha serivisi ku bakeneye inguzanyo bitandukanye na mbere aho dosiye zose zigirwaga ku cyicaro gikuru cya BDF i Kigali nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa w’iyi gahunda ku rwego rw’akarere ka Kayonza, Hakiza Kumeza Innocent.

“Igishya kirimo ni uko ikigega cya BDF cyunganira abantu bafite ingwate ntoya kizakora ku rwego rw’uturere. Abajyanama mu bucuruzi bazajya mu bucuruzi bazajya bakorera umushinga umuturage bawugeze kuri BDF ihite iwiga iwugeze kuri banki bahite baha umuturage amafaranga. Ariko mbere byajyaga bitinda kuko byabanzaga muri banki bikajya i Kigali bagategereza ko bazabaha uburenganzira bwo gutanga ayo mafaranga” Uku ni ko Hakiza Kumeza abisobanura.

Umukozi wa RDB uri guhugura abajyanama mu bucuruzi avuga ko gahunda ya kora wigire izarushaho kwegera abaturage cyane kandi umuturage akabona serivisi zose hamwe kandi vuba.
Umukozi wa RDB uri guhugura abajyanama mu bucuruzi avuga ko gahunda ya kora wigire izarushaho kwegera abaturage cyane kandi umuturage akabona serivisi zose hamwe kandi vuba.

Bamwe mu bari guhugurwa kuri gahunda ya Kora Wigire bari basanzwe ari abajyanama mu bucuruzi, ariko ngo hari imbogamizi bahuraga na zo bakeka ko iyi gahunda ishobora kuzakuraho nk’uko Bizuru Samson umujyanama w’ubucuruzi mu murenge wa gahini abivuga.

Agira ati “Umuntu arareba ati ngiye gukora ubucuruzi, akareba mu gace ati hano nta resitora ihari akavuga ngo arashaka kuyitangiza, ariko wareba ugasanga n’ubwo nta resitora ihari nta n’abakiriya bahari. Iyi gahunda wenda ishobora kuzagira ibyo ihindura kuko twagiye tugaragaza izo mbogamizi zose”.

Iyi gahunda izakorana n’abaturage bose muri rusange, ariko ngo izibanda cyane ku bari n’abategarugori kuko byagaragaye ko bagira intege nkeya mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari, aho badakunze kubona ingwate nk’uko umuhuzabikorwa wa Kora Wigire mu karere ka Kayonza abivuga.

Abajyanama mu bucuruzi bo mu kirenge yose igize akarere ka Kayonza bari guhurwa kuri gahunda ya Kora wigire.
Abajyanama mu bucuruzi bo mu kirenge yose igize akarere ka Kayonza bari guhurwa kuri gahunda ya Kora wigire.

Urubyiruko na rwo ngo ruzibandwaho cyane bitewe n’uko hari benshi barangije kwiga, kandi imirimo ikaba ikiri mikeya ku isoko, iyi gahunda ngo ikaba izabigisha imirimo y’imyuga kugira ngo babashe kwihangira imirimo.

Abajyanama b’ubucuruzi bavuga ko abantu bagenda bitabira gahunda zo guhanga imirimo, ariko ngo haracyagaragara bamwe mu bakeka ko gahunda nk’izo ziba ari inkunga, bigatuma basaba amafaranga badafitiye ubushobozi.

Rimwe na rimwe ibyo ngo bituma badahabwa inguzanyo, ariko abo bajyanama mu bucuruzi ngo bagerageza kubagira inama yo gusaba amafaranga ajyanye n’ubushobozi bwa bo kugira ngo bayabyaze umusaruro uko bikwiye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byose ni ukwishakamo ibisubizo kandi niko intore zose zagakoze , kwishakamo ibisubizo, tuzabigeraho dukomeze imihigo

karemera yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka