Kamonyi: Abimuwe mu isoko ryo ku Kamonyi barataka kutabona abaguzi mu isoko rishya

Abacuruzi bamaze umwaka bimuwe mu isoko ryo ku Kamonyi bakazanwa mu isoko ry’Ababikira b’ababernardine riri Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge; barataka igihombo baterwa no kutabona abaguzi kuko iryo soko bimuriwemo riherereye inyuma y’amazu y’ubucuruzi kandi akaba nta cyapa imodoka zihagararaho kiri ku muhanda.

Ugeze muri isoko ry’i Gihinga, rirema buri wa gatanu usangamo abacuruzi n’abaguzi bake. Abacuruzi bavuga ko atariko byari bimeze mbere bagicururiza ku Kamonyi , kuko ho bari bafite abaguzi benshi. Bavuga ko bagurirwaga n’abakozi bo ku kigo nderabuzima, abo mu bigo by’amashuri ndetse n’abagenzi bahanyuraga.

Abacuruzi n'abaguzi ni bake.
Abacuruzi n’abaguzi ni bake.

Mu isoko ryo ku Kamonyi hagaragaraga ibicuruzwa bitandukanye, ariko abacuruzi bageze i Gihinga babura abaguzi. Umubyeyi wacuruzaga ibitoki n’ibirayi kuri ubu usigaye acuruza inyanya, atangaza ko mbere yacuruzaga ibilo 500 by’ibitoki n’imifuka itatu y’ibirayi ku Kamonyi, yageze mu isoko rishya azana umufuka umwe wanga gushira, azanye n’ibitoki bine abisubiza mu rugo.

Ngo abacuruzi bagera kuri 20 bacuruzanyaga babonye ntacyo bahakura barabireka kandi n’abasigaye ni nko kuza kwiganirira gusa nk’uko akomeza abivuga. Ati “turi ku Kamonyi nacuruzaga nk’amafaranga ibihumbi 8 by’inyungu, ariko hano iyo mbonye na 1000frw mba gize Imana.”

Bimuwe mu isoko aho bageze baabura abakiriya.
Bimuwe mu isoko aho bageze baabura abakiriya.

Abacuruzi babangamiwe no kuba inyuma y’amazu y’ubucuruzi y’abubatse isoko; bakaba bavuga ko bameze nk’abaari muri gereza. Akaba ariyo mpamvu basaba ko basubizwa aho bacururizaga mbere cyangwa bakimurirwa imbere y’ayo mazu kugira ngo ibicuruzwa bya bo bigaragarire abari mu muhanda.

Umugiraneza Martha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge aya masoko yombi aherereyemo, atangaza ko impamvu aba bacuruzi bimuwe mu isoko bacururizagamo mbere ari uko bacururizaga hasi, ababikira nk’abafatanyabikorwa bakaba bari bubatse isoko bakabemereramo ibibabanza.

Ngo ibi bibazo bari guhura nabyo, bikaba byakemurwa n’uko aba bacuruzi bashyira bimwe mu bicuruzwa hafi y’umuhanda; maze abagenzi bahita mu muhanda babibona bakagira amatsiko yo kujya kureba n’ibiri mu isoko.

Uyu muyobozi yongeraho ko aho aba bacuruzi bacururizaga mbere hagenewe kubakwa inyubako z’ubucuruzi; naho icyapa cyo ku muhanda imodoka zihagararaho imbere y’isoko, akarere kakaba kari kwiga uburyo cyashyirwaho kuko kihakenewe koko.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka