Ibihe by’imvura byabereye ingorabahizi abacururiza mu bice bitubakiye by’amasoko y’akarere ka Kayonza

Abacururiza mu bice bitubakiye by’amasoko ya Kayonza ari mu mirenge ya Mukarange na Kabarondo bavuga ko babangamiwe cyane muri ibi bihe by’imvura, kuko banyagirwa ndetse na bimwe mu bicuruzwa bya bo bikangirika igihe bagerageza kubyanura imvura ibari ku mugongo.

Hari ibice binini by’ayo masoko yombi bitubakiye kandi abacururiza muri ibyo bice bakaba batandika ibicuruzwa bya bo hasi. Benshi mu bacururiza muri ibyo bice by’ayo masoko bakunze kuba ari abacuruzi b’inkweto, imyenda ya caguwa n’abacuruza bimwe mu bikoresho byifashishwa mu ngo birimo ibyombo, amajerekani n’imbabura.

Uretse kuba izuba ryabacanagaho itumba ritaragera ngo nta zindi mbogamizi bahuraga na zo zibabangamira mu bucuruzi bwa bo, ariko mu bihe b’itumba ngo birabagora cyane nk’uko bamwe mu bo twavuganye babivuga. Bavuga ko iyo imvura iguye bagerageza kugama mu gice cyubakiye, ariko ngo ntibibuza bamwe kunyagirwa.

Aba ni bamwe mu bacururiza ahatubakiye mu isoko rya Kayonza.
Aba ni bamwe mu bacururiza ahatubakiye mu isoko rya Kayonza.

Nzabamwita Jean Bosco ucururiza mu isoko rya Kayonza ni uku yabidusobanuriye “Igihe cy’imvura abenshi baranyagirwa, nk’abatanditse ibicuruzwa bya bo iriya ruguru baranyagirwa ntabwo babona ukuntu baza hano mu bisima ngo bate ibicuruzwa bya bo, urumva ko iyo ari imbogamizi kandi nagenze amasoko meshi nsanga amenshi yubakiye atameze nk’irya hano muri Kayonza”.

Uretse abavuga ko banyagirwa kubera ko bacururiza mu gice kitubakiye, n’abacururiza ahasakaye ngo bafite ikibazo cy’uko ibisima bacururizamo bidafungwa ku buryo umucuruzi yabikamo ibicuruzwa bye. Umucuruzi ngo aba agomba kwanura ibicuruzwa bye akabitahana, cyangwa itsinda ry’abacuruzi rigashyiraho umuzamu rizajya rihemba wo kubacungira ibicuruzwa bya bo.

“Urabona ko iri soko ritameze nk’ayandi masoko, ubundi ku bindi bisima [byo mu yandi masoko] haba hafungwa ku buryo abacuruzi badacuruza ngo batware ibintu bya bo, ariko hano biba ngombwa ko banura bakabitahana, urabona y’uko rero iri soko ritubakiye neza bibangamye” Uku ni ko umwe mu bacururiza mu isoko rya Kayonza yabidutangarije.

Iyo imvura ikubye ni uku baba barwana no kwanura ibicuruzwa bya bo.
Iyo imvura ikubye ni uku baba barwana no kwanura ibicuruzwa bya bo.

Buri wakabiri no ku wagatanu ku minsi y’isoko abacururiza mu isoko rya Kayonza bose, baba abacururiza mu gice gisakaye n’abacururiza ahatubakiye batanga umusoro bitewe n’icyiciro buri mucuruzi yashyizwemo, kandi bikaba uko no ku bacururiza mu isoko rya Kabarondo kuko na bo ngo batanga uwo musoro ku wambere no ku wakane isoko rya bo ryaremye.

Bamwe mu bacururiza muri ayo masoko bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bukwiye kububakira amasoko ajyanye n’igihe, bitashoboka hagashakwa uburyo ayo masoko yasanwa kugira ngo abacuruzi bose bacururize ahantu hameze neza kandi batanyagirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko hari gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere ariko amafaranga yo kuryubaka ngo ntaraboneka kuko ngo rizatwara miriyari hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Kuri ubu ikiri gukorwa ngo ni ukuvugana n’abikorera kugiti cya bo kugira ngo bazafatanye n’akarere kubaka iryo soko rya kijyambere.

Abacururiza muri iki gice kitubakiye cy'isoko rya Kabarondo na bo iyo imvura iguye ngo baranyagirwa.
Abacururiza muri iki gice kitubakiye cy’isoko rya Kabarondo na bo iyo imvura iguye ngo baranyagirwa.

Gusa mu gihe bitarashoboka kubaka iryo soko rya kijyambere ngo ubuyobozi bw’akarere buzasana ayo masoko yombi kugira ngo abayacururizamo bakorere ahantu hameze neza. Hari icyizere ko mu gihe cya vuba ayo masoko azasanwa kuko hatanzwe itangazo rihamagarira ba rwiyemezamirimo gupiganirwa kuyasana, ku buryo nko mu kwezi kwa gatandatu cyangwa ukwa karindwi kuyasana byatangira nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza yabidutangarije.

Yagize ati “Icyo turi gukora ubu ni ugutanga isoko ryo gusana. Dufite miriyoni zigera kuri 50 twaba dusanisha ayo masoko yombi kugira ngo tuyatunganye nibura ase neza abantu bazabe bacururizamo mu gihe tuzakora isoko rinini”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka