Huye: Abacuzi binubira ko abagura injyamani batwara bimwe mu byuma bifashisha

Abanyehuye bakora umwuga w’ubucuzi binubira abagura ibyuma bitagifite umumaro bakunze kwita injyamani bakabijyana mu gihugu cya Uganda, kuko ngo batuma babura bimwe mu bikoresho ubundi bifashisha mu mwuga wabo.

Bimwe mu byuma abacuzi bavuga ko abagura injyamani babatwara ni ingunguru, amadebe, ibisigazwa by’amabati, bimwe mu byuma biva ku modoka zishaje, n’ibindi, kandi ibi byose babyifashisha bakora ibikoresho binyuranye nk’imbabura, amasanduku akoze mu byuma, n’ibindi, bakifuza ko abagura injyamani bahagarikwa.

Umwe muri bo agira ati « Twifuza ko Leta y’u Rwanda yadufasha igahagarika bariya Bagande bagura biriya byuma by’amajyamani. Muri biriya byuma bagura haba harimo n’ibyuma bizima twagakwiye gucurisha, bakabijyana mu mahanga kandi natwe
tubikeneye».

Abacuzi bavuga ko abagura injyamani babatwara ibikoresho bakwiye kwifashisha.
Abacuzi bavuga ko abagura injyamani babatwara ibikoresho bakwiye kwifashisha.

Yungamo ati « aho Abagande bagura injyamani baziye, ibikoresho byatubanye bikeya rwose, n’iyo tubibonye biraduhenda cyane».

Icyakora mu byuma abagura injyamani batwara, harimo n’ibyo abacuzi badakenera ku buryo bitagurishijwe nk’injyamani byapfa ubusa.

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko nta kuntu bakura ku isoko abagura injyamani hanyuma bakariharira abacuzi gusa.

Agira ati « iyo isoko rifunguye riba rifunguriwe abantu bose. Ntabwo wafungura isoko ku bantu bamwe, ngo urifunge ku bandi, ntabwo mu mategeko ari byiza».

Agira aba bacuzi inama yo gushaka ukuntu na bo batatwarwa isoko n’Abagande agira ati « ntabwo umuntu ujya i Bugande yakagutwaye ibikoresho ngo ni uko akurusha amafaranga. Na bo bazashyireho uko babona ibikoresho bakeneye».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka