Burera: Hari isoko rya telefone ribonekamo izigura amafaranga 1000

Mu isoko rya Rugarama riri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, hagaragamo abantu bihangiye umurimo wo gucuruza telefone zigendanwa zakoreshejwe (occasion) kuburyo ushobora kubasangana telefone igura amafaranga y’u Rwanda 1000.

Abo bantu bacuruza ayo matelefone baba bayafite mu ntoki bayabunza. Iyo ugeze muri iryo soko ikikubwira aho bari ni uko haba hari abantu benshi bacucitse, bahagaze, bameze nk’abashungereye, bafite telefone mu ntoki hari n’abafite izindi mu bikapu bahetse.

Muri abo bantu haba harimo abari kuzicuruza nabo baziguze ku bandi, n’abandi baje gushakamo izo bagura ngo bajye bazikoresha mu itumanaho. Iyo ubegereye ufite telefone mu ntoki bamwe bahita bagusanga bakubaza niba uyigurisha.

Iyi telefone bakunze kwita Karasharamye igura amafaranga 1000 mu isoko rya Rugarama.
Iyi telefone bakunze kwita Karasharamye igura amafaranga 1000 mu isoko rya Rugarama.

Musafiri Jean Baptiste, twahuriye muri iryo soko afite mu ntoki telefone yakoreshejwe ari kuyishakira umuguzi. Avuga ko muri iryo soko habonekamo telefone zihendutse cyane kuburyo buri muntu ufite amafaranga make yabonamo iyo aguramo.

Agira ati “Uwabuze amafaranga menshi agomba kuza hano akagura iya make. Iya make ni nk’igihumbi (1000Frws). Amajana icumi ugomba kubona telefone ukavugiraho.” Telefone igura ayo mafaranga ari iyo bakunze kwita “Karasharamye” ariko yakoreshejwe.

Musafiri akomeza avuga ko bacuruza telefone z’ubwoko butandukanye. Ngo ariko izo abantu bakunze kugura cyane ni izo bakunze kwita “inshinwa” zijyamo “memory card’ ndetse zikoresha “sim card” ebyiri.

Agira ati “Baba bazishakira (inshinwa) gucuranga, hari uza ashaka “double sim card” ashaka gushyira mo “sim card” ebyiri akaba ari cyo ayishakira. Akaba yaza akayigura nk’ibihumbi bine amenshi bitandatu.”

Ahari abacuruza telefone za occasion mu isoko rya Rugarama uhabwirwa nuko hari abantu benshi bahagaze kandi bafite telefone mu ntoki.
Ahari abacuruza telefone za occasion mu isoko rya Rugarama uhabwirwa nuko hari abantu benshi bahagaze kandi bafite telefone mu ntoki.

Nsekanabo Leonard ufite imyaka 50 y’amavuko, ufatwa nk’uwatangije ubwo bucuruzi muri ako gace, avuga ko mu mwaka wa 2002 ubwo telefone zatangiraga gusakara muri ako gace nawe yatangiye kuzicuruza avuye mu bucuruzi bw’amaradiyo yatangiye afite imyaka 12 y’amavuko.

Akomeza avuga ko kuri ubu asigaye acuruza amatelefone yakoreshejwe ndetse n’akiri mashya. Ubwo yari ari mu isoko ari gucuruza telefone yavugaga ko afite telefone 15 nshyashya ndetse n’izakoreshejwe zigera kuri ashanu ariko hari n’izindi yagurishije.

Uyu mugabo usanzwe unakorera ubwo bucuruzi mu yindi santere yitwa Rusumo iri mu murenge wa Butaro yemeza ko nubwo telephone ziba zarakoreshejwe, byinjiza amafaranga menshi. Ngo iyo aba yaguze amafaranga 500 ayisubiza ku mafaranga 1000 naho iyo yaguze amafaranga 5000 akayisubiza ku mafaranga 6000 cyangwa 7000.

Nsekanabo akomeza avuga ko kuva yatangira gucuruza amaradiyo ndetse akanakurikizaho gucuruza amatelefone ya “occasion” byamuteje imbere cyane kuko ubu afite inka ebyiri za kijyambere (imwe ifite agaciro k’ibihumbi 400) n’inzu abamo ifite agaciro karenga miliyoni imwe.

Iryo soko rya telefone rigaragara mu isoko rya Rugarama, rirema ku wa gatatu no ku wa gatandatu, riri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ngo ibyo bituma rizamo n’Abagande baje kurebamo amatelefone cyangwa se hari n’ayo baje kugurisha.

Zimwe muri telefone zakoreshejwe zicuruzwa mu isoko rya Rugarama. Harimo igura amafaranga y'u Rwanda 1000.
Zimwe muri telefone zakoreshejwe zicuruzwa mu isoko rya Rugarama. Harimo igura amafaranga y’u Rwanda 1000.

Mu karere ka Burera hagaragara abantu benshi, biganjemo urubyiruko, batunze telefone zigendanwa ariko bamwe muri bo bazitunga atari ukuzikoresha mu buryo bw’itumanaho ahubwo ari ukugira ngo bajye bazumviraho umuziki ndetse no kuzireberaho amafilimi.

Ngo ibyo ni byo bituma urubyiruko rutandukanye rukunze kugura telefone zikunzwe kwitwa “inshinwa” kuko zijyamo “memory card” ijyaho indirimbo ndetse n’amafilimi.

Muri raporo y’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yagiye ahagaragara muri 2013, igaragaza ko abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda barenga miliyoni esheshatu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka