Abaturage barema isoko rya Cyabayaga bifuza ko ryagurwa

Abaturage bakunda kurema isoko rya Cyabaga riba buri munsi mu masaha y’ikigoroba barifuza ko bahabwa umunsi umwe mu cyumweru ryajya riremeraho. Ubuyobozi bw’Akagali ka Cyabayaga bwo butangaza ko iki gitekerezo kigiye gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.

Abaturage bakorera mu isoko rito rya Cyabayaga riri mu kagali ka Cyabayaga, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare bavuga ko ryatumye babasha kwiteza imbere no guhahira hafi.

Uwanyirigira Alphonsine umaze hafi imyaka 7 acururiza muri iri soko ubu ngo yamaze kwiyuzuriza inzu ifite agaciro k’ibihumbi 700. Kuri we ngo asanga iri soko ryongerewe ubushobozi hari indi ntambwe nziza batera. Ibi ariko ngo bikaba byarushaho kuba byiza rigize umunsi umwe uzwi riremeraho.

Umwe mu bacururiza mu isoko rya Cyabaya, akenshi hacuruzwamo ibiribwa.
Umwe mu bacururiza mu isoko rya Cyabaya, akenshi hacuruzwamo ibiribwa.

Ubuyobozi bw’akagali ka Cyabayaga bwo buvuga ko bwatangiye kureba uburyo ibi byifuzo by’abaturage byashyirwa mu bikorwa.

Rudatinya Emmanuel umuyobozi w’akali ka Cyabayaga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko hagishakishwa umunsi iri soko ryaremera udahura n’uwandi masoko yegereye akagali ka Cyabayaga.
Uyu muyobozi kandi yemeza ko iri soko ryongerewe ubushobozi ryateza imbere centre ya Cyabayaga.

Usangamo n'ibindi bicuruzwa cyane ibikoresho by'amashuli.
Usangamo n’ibindi bicuruzwa cyane ibikoresho by’amashuli.

Abaturage ba Cyabayaga basanzwe barema amasoko ya Nyagatare, Rukomo na Mimuli kuko nayo abagereye. Kuba bagira isoko rinini ngo byatuma badakora ingendo bajya gushaka bimwe mu bicuruzwa kuko abacuruzi baturutse ahandi bajya babizana.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka