Abacuruzi bamaze impungenge RRA ko ibyo kwimukira ahandi ari ibihuha

Abaranguza bakuru bo mu mujyi wa Kigali babwiye Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) ko ibivugwa ko abacuruzi ngo bashobora gufunga ibikorwa byabo mu Rwanda bakajya gukorera mu bindi bihugu, ari ibihuha. Mu nama RRA yagiranye n’abo bacuruzi kuri uyu wa kabiri tariki 27/5/2014, habayeho gukemura ibibazo binjyanye no gusora.

Abacuruzi baboneyeho gusaba Ikigo cy’imisoro ko ibihano bahabwa biturutse ku kudatanga inyemezabuguzi y’imashini yitwa Electornic Billing Machine, byakongera gusuzumwa kuko ngo bihambaye, ariko ko atari impamvu yo guhagarika ubucuruzi bwabo mu Rwanda.

Umucuruzi witwa Nkusi Godfrey yagize ati: “Abazungu bo muri Afurika y’epfo bandanguza inzoga bansabye kuzicururiza mu Rwanda no muri Uganda; iyo iperereza ribonye nkorera ubucuruzi bwanjye mu kindi gihugu bitewe n’amafaranga umuntu afite cyangwa bitewe n’aho yakuriye, bavuga ngo yahunze igihugu; ariko siko bimeze wenda reka ndeke kuvugira bagenzi banjye”.

Umucuruzi Nkusi Godfrey mu nama abacuruzi bagiranye na RRA.
Umucuruzi Nkusi Godfrey mu nama abacuruzi bagiranye na RRA.

Undi mucuruzi witwa Mazimpaka Muhamed yongeyeho ati: “Guhunga ni ibihuha, n’uwaba abifite mu mutima we abireke kuko ibibazo biganirwaho kandi bikabonerwa umuti mu bufatanye busanzweho bw’abikorera na Leta (Public Private Partnership)”.

Mu gihe abacuruzi bari batumiwe na RRA gusobanura iby’icyo kibazo bakavuga ko ari igihuha, baboneyeho akanya ko gusaba Ikigo cy’imisoro gukomeza kubaka icyizere muri bo; aho bakigejejeho ibibazo by’uko ngo abakozi bareba ibijyanye n’ikoreshwa rya EBM, bababangamira bigatuma badakorera mu bwisanzure.

Basabye kandi Rwanda Revenue gusuzuma ibihano bashyiriweho ku muntu utubahiriza ibisabwa mu gutanga inyemezabuguzi hakoreshwejwe imashini za EBM, bakavuga ko ngo ibyo bihano bihambaye; ndetse bakaba basabye gukomorera bagenzi babo bambuwe uburenganzira bwo gucuruza kubera amakosa; kugirango bacuruze ariko banishyura ihazabu basabwa.

Komiseri mukuru wa RRA (hagati) y'Umuyobozi mu Rugaga rw'abikorera (ibumoso) ushinzwe ubuvugizi na Komiseri wungirije wa RRA.
Komiseri mukuru wa RRA (hagati) y’Umuyobozi mu Rugaga rw’abikorera (ibumoso) ushinzwe ubuvugizi na Komiseri wungirije wa RRA.

Umwe mu bacuruzi yavuze ko hari aho abacuruzi bashobora kuba batanga ruswa iyo hari ibicuruzwa bifashwe bitatangiwe imisoro, bitewe n’uko ngo kubijyana muri MAGERWA bakabipakurura bitindayo, ndetse hakaba n’aho bifatirwa nyirabyo akabihomba.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro ngo kizashyiraho abandi bakozi bo kwihutisha igenzura ry’ibyo bicuruzwa byafashwe bitagira fagitire ibiherekeje, kandi ko gusorera ibicuruzwa bizajya bikorerwa kuri gasutamo cyangwa ku ruganda (mu gihe ari ibyakorewe imbere mu gihugu); kugirango abaranguza bakuru basakaze uwo muco mu babaguraho ibintu.

Nk’uko kandi Komiseri wa Rwanda Revenue Authority, Richard Tusabe yakomeje yizeza abacuruzi bakuru, ngo ikigo ayobora kizanabavuganira muri Ministeri y’ibikorwaremezo ku kibazo cy’ubwikorezi buhenze bw’ibintu biva ku cyambu; ariko akaba yasabye buri mucuruzi wagira ikibazo icyo ari cyo cyose guhamagara kuri nimero zitishyurwa za 3004 na 3005 iyo ari umuntu usabye ruswa.

Bamwe mu bacuruzi bakuru bo mujyi wa Kigali, bamaze impungenge RRA.
Bamwe mu bacuruzi bakuru bo mujyi wa Kigali, bamaze impungenge RRA.

Rwanda Revenue Authority yagaragarije impungenge abacuruzi ko umusoro batanze muri uyu mwaka utaragera kuri kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ya Leta; ikaba ari iyo mpamvu ngo itazajenjeka ku bantu bakwepa imisoro.

Iteka rya Minisitiri rigena imikoreshereze y’imashini y’ikoranabuhanga ya EBM, rivuga ko kudakoresha iyo mashini, kuyikoresha mu buryo bw’uburiganya cyangwa kuyangiza umuntu abigambiriye, ahanishwa ihazabu kuva ku mafaranga miliyoni imwe Rwanda kugera kuri miliyoni 20, bitewe n’uko ikiranguzo afite kingana.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka