Abacururizaga muri Matheus bagiye kwiyubakira umuturirwa mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo

Abacuruzi bacururizaga rwagati mu mujyi wa Kigali hazwi ku izina rya “Matheus” bibumbiye hamwe none bagiye kuzamura inzu y’umuturirwa bazakoreramo ikanabinjiriza amafaranga kubera ibindi bice biyigize bizatangirwamo izindi serivisi.

Ibi babikoze mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kugendana n’icyerekezo igihugu kifuza kuba kirimo mu 2020, nk’uko bitangazwa na Philbert Haragirimana, umuyobozi wa sosiyete Muhima Investment Company (MIC) igiye kubakisha iyi nzu, yashinzwe n’aba bacuruzi.

Agira ati “Gahunda yo kwitinyuka tugakora ibikorwa binini, tugashyira ingufu zacu hamwe tukabasha kwigira tumaze kuyisobanukirwa, kuko mu by’ukuri aba bacuruzi ntago ari abacuruzi banini. Ariko iyo tubashije kwishyira hamwe bitanga ingufu nyinshi cyane ku buryo tubasha kubaka umushinga nk’uyu.”

Iyi nyubako izaba igizwe n'igice cyo gucururizamo n'ikindi cyo guturaho.
Iyi nyubako izaba igizwe n’igice cyo gucururizamo n’ikindi cyo guturaho.

Iyi nzu izatwara mililyari zigera kuri 16 z’amafaranga y’u Rwanda, izaba igizwe n’ibice bitatu birimo aho gucururiza, ibiro byo gukodesha ku bashaka gutanga serivisi zitandukanye n’amazu yo gukodesha yo kubamo, nk’uko Haragirimana yakomeje abitangaza.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisitiri Francois Kanimba yemeza ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa biremereye biri gukorwa mu kuvugurura umujyi wa Kigali ariko na none bikazamura ubukungu bw’igihugu.

Ati “Aya mazu y’ubucuruzi harimo n’iyi twaje gutangiza ni amazu afite akamaro gakomeye cyane mu iterambere ry’igihugu ariko ku bucuruzi by’umwihariko iyi nzu ya MIC bene yo usanga igice kinini aribo bazagikoreramo.

Urebye ahantu bakoreraga muri karitsiye Matheus urebye benshi akazu bakoreragamo ukareba ibintu birimo ntaho bihuriye. Ariko ubu ngubu umucuruzi azabona ahantu hagutse harimo ibintu byose umucuruzi akenera kugira ngo akore neza.”

Ikindi gice kinini kizaba ari icy'ibiro bizakodeshwa n'abifuza gutanga servisi zitandukanye.
Ikindi gice kinini kizaba ari icy’ibiro bizakodeshwa n’abifuza gutanga servisi zitandukanye.

Kugeza ubu abacuruzi bagera kuri 86 nibo bibumbiye muri iyi sosiyete MIC, ariko ubuyobozi bwayo bukavuga ko bwatanze amahirwe ku wundi muntu ushaka kwifatanya nabo ko mbere y’uko uku kwezi kwa gatanu kurangira ashobora kuguramo imigabane nubwo nta giciro cyawo cyatangajwe.

Biteganyijwe ko kubaka iyi nzu bizamara imyaka 2,5 nyuma y’aho ikazahita itangira gukorerwamo. Umujyi wa Kigali nawo wemereye aba bashoramari imihanda ikoze neza izorohereza urujya n’uruza rw’abantu.

Kuri uyu wa kane tariki 15/05/2014 bahise batangira gusiza ahazajya inyubako.
Kuri uyu wa kane tariki 15/05/2014 bahise batangira gusiza ahazajya inyubako.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi politiki ni nziza cyane ku baturarwanda. bituma abantu begerana bakizamura kurushaho, kandi bakaba bateganyirije ababakomokaho. Ni na byiza ko no hanze ya Kigali byakorwa gutyo. Icyo gihe ibigo bitanga inguzanyo bizunguka, Uturere tuzabasha kubacungira umutekano kandi n’imisoro izajya itangwa neza bitewe n’uko bazaba bari hamwe. haramutse havutse ibibazo muri izo nyubako byamenyekana bigahita bishakirwa umuti

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 17-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka