Tanzaniya yasubije Abanyarwanda bayinyuzamo ibicuruzwa

Ikigo cya Leta ya Tanzaniya gishinzwe ibicuruzwa bica ku byambu by’iki gihugu,TPA, kigiye gufungura imiryango mu Rwanda bitarenze 2016.

Tanzaniya igiye korohereza Abanyarwanda kubona serivisi zo ku byambu.
Tanzaniya igiye korohereza Abanyarwanda kubona serivisi zo ku byambu.

Byatangajwe na Janeth Ruzangi, Umuyobozi ushinzwe Amakuru muri Tanzania Ports Authority (TPA), unahagarariye iki kigo muri Expo 2016, ubwo yaganiraga na Kigali Today kuri uyu wa 6 Kanama 2016.

Ruzangi avuga ko Abanyarwanda ari abakiriya babo bakomeye, ari yo mpamvu bafashe gahunda yo gufungura aho gukorera mu Rwanda.

Ati “U Rwanda ruturukamo abakiriya benshi bakoresha icyambu cya Dar-es-Salaam, ni yo mpamvu tugiye kuza gukorera hano ngo tubagabanyirize ingendo, tubabwire ko hari byinshi byakozwe ngo tuborohereze akazi, bigaragiwe no gukaza umutekano w’ibicuruzwa byabo”.

Akomeza avuga ko ubu bakora amasaha 24 kuri 24 kugira ngo imizigo igihe cyose ibe yagenda ndetse ko banashyizeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet.

Abakozi ba TPA muri Expo 2016 basobanura imikorere y'iki kigo mu Rwanda.
Abakozi ba TPA muri Expo 2016 basobanura imikorere y’iki kigo mu Rwanda.

Ruzangi kandi avuga ko ubu amasaha yakoreshwaga n’amakamyo kuva Dar-es-Salaam yagabanutse.

Ati “Kuva hajyaho ibiro bimwe ( One border Post) hagati y’u Rwanda na Tanzaniya na bariyeri zikagabanuka aho zavuye kuri 54 zikaba eshatu, ubu umuzigo nturenza iminsi ine mu nzira mu gihe mbere byatwaraga iri hagati y’irindwi n’umunani”.

Fred Seka, uhagarariye abunganira abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga mu Rugaga rwAabikorera mu Rwanda, PSF, avuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bumeze neza kuko hari zimwe mu mbogamizi zavanweho.

Ati “Mbere ibicuruzwa byacu byakundaga kuburira ku cyambu cya Dar-es-Salaam kuko batatumaga tubikurikiana, ikindi iminzani mu nzira yari myinshi cyane none yaragabanyijwe, tukaba twizeye ko bizakomeza gutera imbere”.

Avuga ko ibi byatumye ibicuruzwa binyura ku cyambu cya Dar-es-Salaam biva cyangwa bijya mu Rwanda byiyongera ndetse n’umubare w’abacuruzi ukazamuka.

Perezida Kagame na Perezida Magufuli bafungura "Rusumo One Border Post".
Perezida Kagame na Perezida Magufuli bafungura "Rusumo One Border Post".

Tariki 6 Mata 2016, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzaniya, bafunguye gasutamo ya Rusumo (Rusumo One Stop Border Post) mu rwego rwo gukuraho zimwe mu nzitizi zabangamiraga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tanzania ifatiye runini u Rwanda mu kuhanyuza ibicuruzwa ariko byaba byiza dufite train ihuza Dar es salaam na Kigali,byatuma n’abaturage basanzwe bagira access ku cyambu. Ikibazo kirimo ni uko Tanzania ishobora kubigenderaho igasa n’itegeka u Rwanda. Ko 2020 igeze harya gari ya moshi tuzayibona ryari?

Semuneza yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka