RRA yarengeje miliyari 41FRW y’imisoro ku ntego yari yihaye

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko ku ntego cyihaye yo kwakira imisoro mu mwaka wa 2015-2016 cyarengejeho miliyari 41FRW.

RRA yabitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa byabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2016, bikaba byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu bagaragiwe na Minisitiri w’Intebe,Anastase Murekezi, abakozi b’iki kigo ndetse n’abasoreshwa.

Abasoreshwa barasabwa kwirinda kunyereza imisoro.
Abasoreshwa barasabwa kwirinda kunyereza imisoro.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016, iki kigo cyinjije miliyari 1,001 na miliyoni 300Frw mu gihe cyari gifite intego yo kwinjiza miliyari 900 na miliyoni 300Frw, ari ho haturuka iki kinyuranyo cya miliyari 41FRW.

Agaruka ku byakozwe ngo babigereho, Tusabe yagize ati “ Twarushijeho gukangurira abasora amategeko agenga imisoro, twongereye umubare w’abakoresha utumashini dutanga inyemezabuguzi(EBM), twongera imbaraga mu kwishyuza ibirarane ndetse no korohereza abasora kumenyekanisha imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone na mudasobwa”.

Abayobozi banyuranye bitabiriye umunsi w'umusoreshwa.
Abayobozi banyuranye bitabiriye umunsi w’umusoreshwa.

Yongeraho ko n’umubare w’abasora wazamutseho 15.9%, bikaba na byo byaragize uruhare runini mu kuzamura imisoro.

Kankindi Béatrice, umwe mu basoreshwa witabiriye iki gikorwa, agaruka ku kamaro k’imisoro.

Ati “Imisoro ni yo ituma igihugu gitera imbere kuko ifasha mu kubaka imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi, bigatuma numva nasoraku gihe nubwo utwo ncuruza ari duke bityo bya bikorwa bikiyongera”.

Minisitiri Francois Kanimba ahemba umwe mu bitwaye neza mu gusora.
Minisitiri Francois Kanimba ahemba umwe mu bitwaye neza mu gusora.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, akaba yatanze ubutumwa ku barebwa n’imisoro bose bwo kwirinda kuyinyereza.

Ati “Imisoro itangiwe igihe kandi itanyerejwe ni yo yongera ubushobozi bw’igihugu. Ndasaba inzego zose bireba n’Abanyarwada muri rusange, guhagurukira kurwanya inyerezwa ry’imisoro. Abagomba kuyitanga bayitangire igihe kandi abazinagira bahanwe hakurikijwe amategeko”.

Yakomeje asaba abafite EBM kuzikoresha neza kuko ari zo zerekana amafaranga y’abazikoresha n’ayagomba kujya mu isanduku ya Leta kubera inyemezabuguzi zisohora.

Avuga ko abacuruzi bato bagorwaga no kubona EBM Leta yabatekerejeho,kuko yemeje ko RRA izazigura ikazajya iziha abacuruzi bakazajya bazishyura mu buryo butabagoye.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti “Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira”. Uyu muhango ukaba wasojwe hahembwa abitwaye neza mu gusora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka