RRA yafungiye abacuruzi yishyuza miliyoni 800FRw

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bafungiye bamwe mu bucuruzi kugira ngo bishyure imisoro babereyemo akarere.

Rimwe mu maduka yafunzwe mu mujyi wa Kigali, ryacururizwagamo imyenda
Rimwe mu maduka yafunzwe mu mujyi wa Kigali, ryacururizwagamo imyenda

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushizwe iterambere ry’ubukungu, Nsabimana Vedaste, avuga ko hari amaduka atandukanye ari gufungwa mu gace k’ubucuruzi kazwi nka “Quartier Commercial” na “Mateus”. Arafungwa kugira ngo hishyurwe imisiro n’amahoro by’ibirarane, bingana na miliyoni 800FRw.

Agira ati “Hari abadufitiye ibirarane barimo: abamaze imyaka cyangwa amezi menshi badatanga imisoro n’amahoro”.

Usibye kuba hari abacuruzi bafungiwe kubera kudatanga umusoro w’ipatanti wishyurwa buri mwaka hari n’abafungiwe kubera kutishyura amafaranga y’isuku, umutekano n’ubukode bw’amazu, yishyurwa buri mwaka.

Nsabimana avuga ko abacuruzi bafungiye ari abatishyura imisoro n'amahoro
Nsabimana avuga ko abacuruzi bafungiye ari abatishyura imisoro n’amahoro

Twagerageje kuvugana na bamwe mu bacuruzi bafungiwe amaduka, abagera kuri batanu twabajije, nta numwe wemeye kugira icyo atangaza.

Gusa ariko hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bacuruzi binubira imisoro y’ikirenga bakwa, hakaba n’abavuga ko batanga umusoro w’ipatanti ungana n’uw’abafite ubucuruzi buhambaye, hakaba n’abandi ngo bishyuye imisoro ariko bagatungurwa no gufungirwa ubucuruzi badasobanuriwe impamvu.

Ikindi ngo n’uko hari abacuruzi bakoreraga mu cyumba kimwe ari benshi hakabamo abadatanga imisoro nyamara icyumba cyose kigafungwa. Hari ngo n’abavuga ko batamenyeshejwe igihe cyo kujya kwishyura amafaranga y’isuku.

Nsabimana abwira abacuruzi bafungiye ko abafite ibibazo bashobora kwandikira Inama Njyanama y’akarere ka Nyarugenge kugira ngo ibasobanurire ibijyanye n’imisoro.

Ati “Dukurikije ubushishozi RRA yakoresheje, ntekereza ko nta nyungu bafite mu guhagarika umuntu gucuruza. Ikijyanye n’abavuga ko imisoro ihanitse, Inama Njyanama ifite inshingano yo kwemeza imosoro n’amahoro ya buri mwaka, ariko muri uyu nta misoro bigeze bongera na gato”.

Iyo abacuruzi bagiye kwishyura ibi birararane, bagerekaho n’ihazabu y’ubukererwe ingana na 10% by’ayo bagombaga gusora na 1.5% by’inyungu yayo acibwa buri kwezi, hakurikijwe uko umuntu yatinze kwishyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka