Mituyu y’ibishyimbo ngo imutungiye umuryango

Mukamwiza Naomi, wo mu Mujyi wa Gisenyi, acuruza ibishyimbo bitetse bise “mituyu” (Me2u) bikamufasha gutunga abana be batanu barimo n’impfubyi arera.

Atungishije umuryango we gucuruza mituyu y'ibishyimbo.
Atungishije umuryango we gucuruza mituyu y’ibishyimbo.

Mu Mudugudu w’Umunezero mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Gisenyi ni ho Mukamwiza Naomi atuye n’umuryango we.

Mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, Mukamwiza w’imyaka 65 abana n’umukobwa we ufite abana babiri hamwe n’umwana w’imfubyi arera.

Ayikodesha ibihumbi 15FRW akongeraho n’aho akorera akazi ko gucuruza mituyu y’ibishyimbo, naho yishyura ibihumbi 10FRW.

Mukamwiza avuga ko akora ubwo bucuruzi kugira ngo ashobore uwo muryango w’abantu batanu.

Ati “Maze imyaka 37 ntuye mu Mujyi wa Gisenyi kandi mbaho nk’utishoboye! Natekereje icyo gukora nsanga gucuruza mituyu y’ibishyimbo ari byo byamfasha kuko ibyo ntetse bibona abaguzi.”

Mukamwiza avuga ko yabanje gucururiza ibishyimbo mu muhanda kubera kutagira aho gukorera, inzego z’umutekano zije kwirukana abacururiza mu muhanda zimugirira impuhwe ariko bamusaba gushaka inzu akoreramo, ariko ubu ngo afite ikibazo cyo kuyishyura ubukode avuga ko buri hejuru.

Agira ati “Mfite abantu batanu ngomba kugaburira ndamutse ntakoze sinabona ikidutunga hamwe n’icyo twishyura inzu tubamo, gusa ndabona kwishyura iyo nkoreramo byanyobeye kuko nta gishoro.”

Mukamwiza, uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’abafashwa ndetse asabwirwa kubakirwa ariko ntibyakozwe, kandi ngo n’ubwisungane mu kwivuza hari igihe atabubona.

Mutiragwa Mariam, Umukuru w’Umudugudu w’Umunezero Mukamwiza atuyemo, avuga ko bazi neza ko atishoboye kandi yashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse abaturage ngo bemeye kumwubakira ahawe ikibanza ariko ngo ubuyobozi bw’akarere ntibukimuha.

Mutiragwa avuga ko ubuyobozi bwagerageje gufasha Mukamwiza kuko ahabwa amafaranga agenerwa abakuze batishoboye ndetse akamwunganira kwishyura inzu, naho ngo ayo yahawe muri gahunda ya VUP yarayacuruje ariko aza kwibwa baramusonera.

Ntiyishoboye ariko yashoboye kurera umwana w’uwishoboye

Mukamwiza avuga ko mu ntambara y’abacengezi ari bwo yatangiye igikorwa cyo kurera umwana w’umukobwa afite ubu urangije amashuri yisumbuye.

Uwo mwana ngo yamufashe 1998 mu ntambara y’abacengezi ubwo yatakazaga nyina umubyara mu Murenge wa Rugerero maze abari bazi se w’umwana baramumuzanira ariko mukase yanga kumwitaho.

Agira ati “Akana bakazanye ari gato cyane maze mukase akakima ibyo kurya, akagakubita ntagakize umwanda. Aho batuye imbere y’iwanjye nasabye umugabo kwita ku mwana ambwira ko ntacyo yakora ku mugore.”

Ngo yasabye se w’umwana kumumwihera aramumwima ariko hashize iminsi abona ko akomeje kumererwa nabi aramushyira amubwira ko atamuhaye umwana kuko atazabaho.

Ati “Nashimiye Imana kubona umwana avuye mu maboko y’abatamukunda, ntangira kumugurira amata umwana akayanywa nyamara mukase yaravugaga ko umwana atanywa amata.”

Akomeza ati “Nubwo ntari nishoboye natangiye kujya mushakira igikoma ubundi mwitaho tumugirira isuku naho inzoka yari arwaye abaturanyi bakampa amafaranga nkamuvuza, ubu ni umwana urangije amashuri yisumbuye.”

Mukamwiza avuga ko kuva yatangira kurera uyu mwana twise “Chantal”, uwo muryango waje kwimuka ukagenda ntugaruke kureba uwo umwana ubu wabaye inkumi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka