Byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi banki bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Kanama 2016, ubwo bashyiraga ahagaragara imibare yerekana uko igihembwe cya mbere ( amezi atandatu) cy’umwaka wa 2016 cyagenze.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, avuga ko uyu mwaka wabagendekeye neza akaba ari yo mpamvu inyungu yazamutse.
Ati “Mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016, BK yinjije inyungu ingana na miliyari 15.8Frw, bikaba birenzeho 16% ugereranyije n’inyungu twabonye mu mwaka wa 2015 na none mu mezi atandatu abanza”.
Avuga ko ibi babigezeho kubera kunoza imikorere, bigatuma amafaranga abakiriya babo babitsa yiyongera kuko ngo yazamutseho 6.8% bihwanye na miliyari 409.8Frw ndetse n’inguzanyo zihabwa abakiriya zikaba zarazamutseho 24.2% bihwanye na miliyari 349Frw.
Mu rwego rwo kongera ibikorwa bizarushaho kuzamura inyungu z’iyi Banki, Dr Karusisi yavuze ko bagiye gutangiza ubundi buryo bwo koherezanya amafaranga.
Yagize ati “Tugiye gutangiza uburyo bwo koherezanya amafaranga bwitwa “BK Money”, buzatuma umuntu ufite konti muri BK ashobora koherereza amafaranga buri muntu wese ufite telefone mu Rwanda hatitawe kuri sosiyete yafashemo ifatabuguzi”.
Avuga ko uwabonye ubutumwa bumwereka ko yohererejwe amafaranga, azahita ajya ku ishami rimwegereye rya BK cyangwa abayihagarariye hirya no hino mu gihugu bakunze kwitwa aba “Agents”.
BK ivuga ko iyo inyugu zayo zizamuka bituma n’imisoro itanga yiyongera bityo n’igihugu kikabyungukiramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|