Byavugiwe mu nama nyafurika ya 12 ibera i Kigali yiga ku musaruro w’amata n’ibiyakomokaho (ESADA), yatangiye kuri uyu wa 31 Kanama 2016 ikazamara iminsi itatu, yitabiriwe n’abantu 600 baturutse mu bihugu 40 bya Afurika.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Géraldine Mukeshimana, avuga ko hakenewe ikoranabuhanga ryafasha gucuruza amata hanze.
Yagize ati “Amata ubusanzwe apfa vuba, niba dushaka gukora ubucuruzi mpuzamahanga bwayo biradusaba kubanza kubona ikoranabuhanga rigezweho ryatuma abikwa igihe kirekire atarapfa kugira ngo ashobore kuba yakoherezwa hanze nta mpungenge.”
Yavuze ko Abanyarwanda bakagombye guhaha ubwenge mu imurikabikorwa ryerekana ubuhanga mu gucuruza amata riri kubera rimwe n’iyi nama, kuko ngo harimo ibyuma bishobora kuyabika mu gihe cy’amezi icyenda.
Karenzi Jean de Dieu, umworozi wo mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko isoko ry’amata ridahagije kuko inganda ziyatunganya ari nke.
Ati “Inganda zitunganya amata ku buryo yacuruzwa mu bindi bihugu ziracyari nke cyane, ibi bituma amakusanyirizo agomba kutugurira amata agura make andi akagurishwa mu buryo budasobanutse bityo ntitubone amafaranga nk’uko twabiteganyaga.”
Richie Alfold, umushakashatsi w’Umwongereza ukorera ubworozi mu gihugu cya Uganda, avuga ko Abanyafurika bagomba gushyirahamwe kugira ngo bakemure ibibazo biri mu bijyanye n’amata.
Ati “Aborozi bagomba kumenya guhitamo inka zitanga umukamo mwinshi, zitarwaragurika kandi bakazamura imyumvire ku bijyanye no kuzitaho kugira ngo zigire amata meza.
Ibi ni byo bizakurura abashoramari bubake inganda zitunganya amata, ku buryo yacuruzwa mu bihugu byinshi byo ku isi.”
Yongeraho ko ibi kandi ari byo bizatuma umworozi abona inyungu mu murimo we kuko n’igiciro cy’amata ye kizazamuka.
MINAGRI ivuga ko buri munsi mu Rwanda haboneka umukamo wa litiro ibihumbi 710, ariko ngo 10% gusa by’ayo mata ni yo atunganyirizwa mu nganda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|