Expo2016: Gucuranga umuduli biramwinjiriza ibihumbi 10Frw ku munsi

Nyiramfumukoye Lucie witabiriye Expo 2016 ribera i Gikondo aravuga ko ari kwinjiza agera ku bihumbi 10Frw, abikesha impano ye yo gucuranga Umuduli.

Nyiramfumukoye uri kubyaza ubuhanzi bwe inoti muri Expo 2016.
Nyiramfumukoye uri kubyaza ubuhanzi bwe inoti muri Expo 2016.

Uyu mugore uri mu kigero cy’Imyaka 52, yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2016, ubwo yarimo ataramira abitabiriye iri murikagurisha kuri. Avuga ko impano ye iri ku mufasha kubyaza umusaruro iri murikagurisha.

Yagize ati “Nk’umuririmbyi w’Umugore uririmba indirimbo z’imana ndetse n’iz’urukundo nifashishije umuduri, ubu ndimo ndabasha gutahana amafaranga arenga ibihumbi icumi muri iri murikagurisha kuva ryatangira mbikesha gusa impano yanjye yo gucuranga umuduri.”

Nyiramfumukoye avuga ko akimara kumva ibyiri murikagurisha yahise atunganya umuduri we nk’umuntu ukurikirana amakuru y’ibibera mu Rwanda. Ashimira Imana ko intego yari yarihaye yo kwinjiza ayo mafaranga yayigezeho.

Yananenze abagifite umuco wo gusabiriza mu bikorwa nk’ibi by’iserukiramuco batega amaboko, ababwira ko bakwishakamo impano bafite bakazibyaza umusaruro, aho gutega amaboko usaba abo badafitanye gahunda.

Ati “Ndi umukene rwose ndi mu cyiciro cyo hasi kimwe n’abandi benshi turi mu cyiciro kimwe. Gusa nk’abakene twari dukwiye kujya tubanza tukishakamo icyatubeshaho nk’uko nabigenje n’abatwunganira bakabona aho bahera.”

Bamwe mu babonye uyu mugore acuranga bishimiye ko uyu ari umwe mu bagore babasha kwibonera ikibatunga batanduranyije basabiriza, bavuga ko bikwiye kubera urugero benshi, nk’uko umwe muri bo witwa Nshimiyimana Eric yabivuze.

Ati “Uyu mugore akwiye kubera urugero abagore benshi bumva ko bagomba gutungwa no gutega amaboko, ahubwo bakwiye kujya bishakamo icyabafasha kubaho kizatuma nuwabafasha yabona aho ahera , kuko n’Imana ifasha uwifashije.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUKECURU NIHATARI NAGIRE INAMA ABABIRWA BISHORA MUBURAYA KOSHAKISHA IBINDI BUBAKA

TURYATUNGA PT yanditse ku itariki ya: 10-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka