Expo 2016: Ibikinisho by’abana biri mu bikurura abantu cyane

Abana benshi baza muri Expo bari kumwe n’ababyeyi usanga ikibashishikaje ahanini ari ukujya kwidagadura mu bikinisho bitandukanye byabagenewe.

Abana bagashya buri wese ari mu bwato bwe.
Abana bagashya buri wese ari mu bwato bwe.

Bamwe muri aba bana ngo ni amasezerano baba baragiranye n’ababyeyi, yo kubahemba kubatembereza mu imurikagurisha nibitwara neza mu ishuri, abandi bakazanwa n’ababyeyi babo ku bushake cyangwa babibasabye.

Abana baganiriye na Kigali Today bavuga ko gukina n’abandi mu bikinisho bitandukanye bagenewe bibashimisha.

Musa Abdallah, w’imyaka umunani, ati “Kubera ko nabaye uwa mbere mu ishuri, nasabye mama igihembo cyo kunzana muri Expo none yabinkoreye. Icyanshimishije cyane ni ukwicunda hamwe n’abandi bana”.

Bizimungu Thiery, wiga mu mwaka wa gatanu ubanza, ati “Nashimishijwe no kuza gukina hano, hanyuma papa angurira “ice cream” n’ibindi byinsi byiza”.

Bazengurutswa mu kirere.
Bazengurutswa mu kirere.

Uwase wiga mu wa mbere w’amashuri abanza, we ati “Naje gutemebera ndanakina mu byo kuzenguruka, icyuma kinjyana hejuru numva ari byiza”.

Ababyeyi na bo baherekeje abana babo bavuga ko ari byiza guha umwanya abana bakidagadura. Umwe muri bo ati “Nazanye uyu mwana kuko nari narabimwemereye. Yitwaye neza mu ishuri biba ngombwa ko nshaka umwanya ngo muzane akine, bityo atangire igihembwe yishimye”.

Undi ati “Twaje hano n’abana ngo bakine n’abandi kuko tuzi ko iyi mikino ibagwa neza. Twabaguriye ice cream, jus, amata n’inkweto za masayi cyane ko byagabanyirijwe ibiciro, ibi byose bikaba ari mu rwego rwo kubashimisha”.

Umwicundo ushimisha abana cyane.
Umwicundo ushimisha abana cyane.

Imikino iri muri Expo 2016 ikunze kuryohera abana ni kwicunda ku kintu kinini kirimo umwuka, kuzengurutswa mu kirere n’icyuma cyabugenewe bicaye mu dutebe, gutwara imodoka ndetse no kugendesha ubwato mu mazi aho buri mwana aba agashya.

Kuri buri mukino umwana bamwishyurira amafaranga y’u Rwanda 1000, bakamuha iminota agomba kumara.

VIDEO: Dore uko washimisha umwana wawe muri Expo 2016

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyizaa rwose abana barishimye

Espoir Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 11-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka