Expo 2016: Ibiciro bya Made in Rwanda ntibikanganye

Bamwe mu baguzi bakunze kuvuga ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bihenze ugereranyije n’ibiva hanze, ariko Expo 2016 yerekana ko atari ukuri.

Ishati yo mu Rwanda.
Ishati yo mu Rwanda.

Byinshi mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda biri mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali ku nshuro ya 19, biri ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibiba byavuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi byaryitabiriye.

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Kanama 2016, Kigali Today yatambagiye iri murikagurisha ireba uko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa biteye, ikaba yaribanze ku bijyanye n’ibyambarwa.

Ishati yo muri Uganda.
Ishati yo muri Uganda.

Dore uko ibiciro biteye:

Ibicuruzwa Made in Rwanda Iby’amahanga

Umupira 3000Frw -7000Frw (Uganda)
Inkweto(Godasi) 20.000Frw -25.000Frw (Misiri)
no munsi
Inkweto z’ingozi 25.000Frw -30.000Frw (Misiri)
Inkweto z’ingozi 25.000Frw -40.000frw (Pakistan)
Amashati y’ibitenge 8.000Frw -10.000-15.000Frw (Uganda, Ghana)
Boubou z’abagore 70.000Frw -30.000-50.000Frw (Ghana)
Isakoshi gakondo 20.00 0Frw -20.000-25.000frw (Kenya)
z’abagore
Imikandara y’uruhu 8000Frw -7.000Frw (Misiri)

Ibi biciro ku mpande zombi biragabanywa ku baba bafite gahunda yo guhahira mu imurikagurisha nk’uko abagurisha babitangaza.

Umubyeyi wari umaze kugura igikapu gikoze mu buryo bwa gakondo kuri stand y’Abanyakenya, avuga ko atari asanzwe akibona.

T-sharts zikorwa n'uruganda rwo mu Rwanda.
T-sharts zikorwa n’uruganda rwo mu Rwanda.

Ati “Igikapu nguze mbonye ntari nsanzwe nkibona mu Rwanda, gusa n’Abanyarwanda ibyo bakora ni byiza ariko bakagombye kongera udushya mu byo bakora kugira ngo batajya batwarwa icyashara n’abanyamahanga.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko muri rusange uko yabonye ibiciro by’ibintu biri muri iri murikagurisha bidahanitse, ko bitabuza umuntu kwihahira icyo yashimye.

Hashakimana Félix waturutse mu Majyepfo aje kwihera ijisho ibiri muri Expo 2016, ngo ntiyabashije kwigurira inkweto yashakaga kubera atari afite amafaranga ahagije.

T-shits zo muri Uganda.
T-shits zo muri Uganda.

Ati “Inkweto nashakaga kwigurira zo mu Misiri nsanze zihenze, banciye ibihumbi 40 mbaha ibihumbi 20 baranyangira ngo nibura amake ni ibihumbi 30, biba birananiye kuko nta yandi nari mfite.”

Muri rusange abaguzi n’abasura imurikagurisha bavuga ko ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bitari hejuru nk’uko bikunze kuvugwa, cyane ko babonye uko babigereranya byose bibegereye.

Ibikapu biboshye mu buryo bwa gakondo byo muri Kenya.
Ibikapu biboshye mu buryo bwa gakondo byo muri Kenya.
Abafite imiryango barayisohokana.
Abafite imiryango barayisohokana.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru muyiduhaye igice kuko ntimwigeze mutubwira uko ibikorerwa mu Rwanda bigura. ntakitwemeza rero ko aribyo bihendutse. Byari kuba byiza iyo mubitereka tukagereranya. Murakoze.

Gigi yanditse ku itariki ya: 6-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka