Batangiye kugerwaho n’inyungu zo guca caguwa

Abakora inkweto nshya mu Karere ka Ngoma bavuga guca inkweto za caguwa, byatumye abakiliya babagana biyongera.

Inkweto zikorwa muri kazi ni kazi zikunzwe n'abantu kubera ubwiza bwazo.
Inkweto zikorwa muri kazi ni kazi zikunzwe n’abantu kubera ubwiza bwazo.

Ahishakiye Emmanuel umwe mu bakorera izi nkweto zikoze mu ruhu mu mujyi wa Kibungo, muri “kazi ni Kazi”, avuga ko nyuma y’uko ibyo guca caguwa bitangiriye abamugana babaye benshi.

Agira ati “Nkora inkweto nziza zo mu ruhu, ariko caguwa itaracika nashoboraga kuba nagurisha nk’inkweto imwe mu cyumweru.Ubu sinjya munsi y’inkweto 6 mu cyumweru ngurisha.”

Ahishakiye avuga ko umuguru umwe awugurisha ibihumbi 15Frw. Igiciro avuga ko ari gito ugereranije nizo bagura muri caguwa ibihumbi za 20Frw kandi zarambawe.

Nkundabagenzi Anastase nawe ukorera muri uyu mujyi inkweto mu ruhu zirimo na sandari, yemeza ko nyuma y’icyemezo cyafashwe na leta cyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ibizwi nka caguwa bigacika byabahaye isoko.

Avuga ko nyuma yo guca caguwa abamugana ngo biyongereye.
Avuga ko nyuma yo guca caguwa abamugana ngo biyongereye.

Ati “Ubu ku isoko nanjye ndimo gupiganwa, nta kibazo mfite kuko nacaguwa yaracitse , ubu bari kutugana cyane. Kuba caguwa yaracitse ni nk’umugisha kuri njye, abakiliya basigaye baza ku bwinshi kuko nibwo bahise babona ko inkweto dukora zikomeye.”

Abakora inkweto muri aka gace no mu Rwanda muri rusange bagaragaza ikibazo cyo kubona impu ku buryo bworoshye, kuko bibasaba kuzitumiza mu mahanga kandi ngo n’imashini bifashisha mu gukora inkweto. Yongeraho ko uretse kuba zikiri nkeya ziri no ku rwego rwo hasi.

Izi ngorane zose ngo zituma bigorana kuba umuntu ukora inkweto yakora nyinshi mu gihe gito, bigatuma igihe bahawe komande y’inkweto nyinshi bibagora guhaza isoko rigari.
Mu Rwanda kuva tariki 2 Nyakanga 2016 imisoro ku myambaro n’inkweto bya caguwa yarazamuwe bigera kuri 25%, nk’uko byemejwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guca intege caguwa zinjira mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka