Bahombywa no gucururiza ahadatunganye

Abacururiza ibiribwa mu gice kidatwikiriye mu isoko rya Musha mu Karere ka Gisagara baravuga ko bibatera igihombo kuko byicwa n’izuba.

Abacuririza ahadasakaye baratabaza.
Abacuririza ahadasakaye baratabaza.

Muri iki gice hagaragara abacuruza imyenda n’ibiribwa, ariko abavuga ko bafite ikibazo cyane cyane ni abacuruza imboga n’imbuto.

Mukamana Angelique, umwe muri aba bacuruzi, avuga ko na bo ubwabo izuba ribica ugasanga basize hunze ibicuruzwa bashakisha aho baryugama.

Ati « Yooo turahomba rwose ! Mperutse guhomba inyanya igice cy’ibase kubera kunamba, kandi ubwo nk’inoti ya 2000FRW ikaba igendeyemo. Natwe riratwica tukabita tukajya gushaka aho turyugama kandi ntiwakwirukankana ibitebo.»

Uretse kuba ibi bicuruzwa byangirika ku bw’izuba, aba bacuruzi bavuga ko gucururiza hasi bituma ibicuruzwa byabo bijyamo umwanda.

Ngendahayo Callixte ati «Erega natwe ntitwanze gukorera aheza, icyo dukeneye ni ukubakirwa kuko ubona ko iri soko ritajyanye n’igihe.»

Isoko rya Musha si ryo rifite iki kibazo gusa mu Karere ka Gisagara kuko hari n’andi nk’irya Rwanza mu Murenge wa Save ndetse n’iryo mu Murenge wa Muganza.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 aribwo hazamenyekana igihe aya masoko yazubakirwa kuko ngo bakiri mu biganiro n’abafatanyabikorwa ndetse n’abikorera.

Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, arasaba abacururiza muri aya masoko uruhare rwabo kuko ari n’uburyo bwiza bwo gushora imari kuri bo.

Ati «Icyo dusaba abacuruzi ni uko bafata iya mbere mu kugira ibi ibikorwa ibyabo kuko baramutse baniyubakiye baba bakoze umushinga mwiza udasaza bazanaraga abana babo kandi bikabaha umutekano mu kazi kabo.»

Iri soko rya Musha rirema kabiri mu cyumweru : ku wa kabiri no ku wa gatanu, rikitabirwa n’abantu benshi kuko haza n’abaturutse mu mirenge yegereye Musha nka Gikonko na Gishubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka