Bagiye gushinga uruganda ruzahesha umusaruro wabo agaciro

Kpoerative y’ubuhinzi COABANAMU ikorera mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, igiye gushinga uruganda ruzahesha agaciro umusaruro wabo.

Inanasi zakaswemo imihanda zihinze kuri hegitari 800.
Inanasi zakaswemo imihanda zihinze kuri hegitari 800.

Aba bahinzi bavuga ko uruganda bashaka gushinga, inyigo yarwo yagaragaje ko ruzatwara miliyoni 350Frw, rukazatunganya divayi n’umutobe biva mu nanasi.

Nubwo basarura toni ibihumbi bibiri ku mwaka, isoko bafite rihoraho ngo ribagurira toni 100, izindi 1,900 bakazigurisha mu buryo bavuga ko bahendwa, nk’uko bitangazwa na Hategekimana Ignace uyobora iyi koperative.

Yagize ati” Ubundi dufite isoko ryo kugurisha uruganda “Inyange industries” ariko nubwo batugurira neza ku kilo, bagura nke kuko ntibarenza toni 100 ku mwaka kandi twe tweza toni ibihumbi bibiri.

Izisigaye usanga tuzigurisha i Kigali aho batugurira mu kirere ntagupima bikaduhombya.”

Avuga ko mu gucyemura iki kibazo bafashe miliyoni 30Frw bafite, none bari mu biganiro na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD) ngo ibahe inguzanyo z’ayasigaye batangire kurwubaka.

Harerimana Alexis umwe mu banyamuryango ba KOABANAMU, avuga ko inyungu yaba nyinshi mu gihe baba bafite uru ruganda, kugira ngo izisaguka ku zo bagurirwa n’uruganda bazitunganye bunguke aho kugurisha abacuruzi b’ikigali bahendwa.

Ati “Dufite urwo ruganda twajya twunguka ndetse nabo batugurira neza tugakomeza kubaha, kuko nk’ubu uruganda “inyange industries” itugurira ku kilo kimwe 100Frs. Ariko inanasi ifite ibiro munani abatagura ku biro ntibaturengereza 400Frs.”

Aba bahinzi bavuga ko kwibumbira hamwe byatumye banoza ubuhinzi bwabo, ku buryo umuhinzi abasha kubona ibihumbi 300Fw buri kwezi asaruye mu nanasi ze.

Kugera ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 120 bahinga inanasi zihurijwe kuri hegitari 800 mu Murenge wa Mugesera, ariko ubu buso bushobora kwaguka kugera kuri hegitari ibihumbi bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka