Babonye isoko ngo bareka gucururiza mu muhanda

Abacururiza mu isoko rya Gisiza ryo mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro bavuga ko nabo babangamiwe no gucururiza mu muhanda bagasaba isoko.

Abacuruzi ngo bifuza ko bavanwa mu muhanda bakubakirwa isoko rya kijyambere.
Abacuruzi ngo bifuza ko bavanwa mu muhanda bakubakirwa isoko rya kijyambere.

Ari abavuruzi n’abaguzi bose bahuriza ko iri soko rirema ku munsi wo kuwa gatanu, rikaremera mu muhanda, ribangamira urujya n’uruza rw’abagenzi, nk’uko Mukamunana Filomene ucuruza imyenda y’abagore abivuga.

Agira ati “Turabangamiwe kuko imodoka zirahita zikadutera ivumbi imyenda ikandura, ugasanga umukiriya ashobora no kuza hagiyeho iryo vumbi akagira ngo umwenda urashaje kandi ukongeraho n’uko izuba ritwica ariko ryubakiye ntaho twahurira naryo.”

Hakizimana Evode uwme mu baguzi, wari waje kugura ibishyimbo, avuga ko kuba isoko riri mu muhanda kandi ritubakiye byatera imbogamizi nyinshi zirimo umwanda n’umutekano w’abantu.

Abagura imyaka ngo bagira impungenge z'ivumvi n'umucanga wivangamo.
Abagura imyaka ngo bagira impungenge z’ivumvi n’umucanga wivangamo.

Ati “Nk’ubu ibi bishyimbo naguze hari mo ivumbi ryinshi ndarinda kubironga mbere y’uko bazabiteka kandi sinizeye ko imicanga izashiramo ikindi kandi ubu imvura iguye kugama n’aya mazu macye ntitwakwirwamo.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Gakuru Innocent, avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’ikorwa ry’umuhanda Karongi-Rutsiro-Rubavu. Akavuga ko bazaryimurira hazubakwa mu buryo bugezweho.

Ati “Umuhanda wa kaburimbo uri gukorwa uzahaca byanze bikunze bazimuka kandi tuzabajyana ahandi dushake uko twahubaka kijyambre. Gusa sinavuga ngo ni vuba cyangwa ni kera bazahimuka umuhanda uhageze ariko turi gushakisha aho tuzimurira iryo soko.”

Isoko rya gisiza rirema ku wa gatatu no ku wa gatandatu buri cyumweru, rifatwa nka rimwe mu masoko akomeye yo muri aka karere kuko riherereye mu masangano y’imirenge itatu ari yo Gihango, Murunda na Musasa. Riremwa kandi n’abaturage bo muri Rutsiro, Karongi na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka