Umusaruro wangirika kubera kubura isoko uteye inkeke

Abacuruzi b’ibikomoka ku buhinzi basaba Leta gufatanya nabo gushaka uko ibiribwa byatunganywa bikabikwa, kuko ngo hari ibitagurishwa byinshi bisigara bikangirika.

Nta buryo burashyirwaho bwo kurinda kwangirika ibicuruzwa bitabonye abaguzi
Nta buryo burashyirwaho bwo kurinda kwangirika ibicuruzwa bitabonye abaguzi

Basaba ko mu gihe hatarajyaho inganda zo gutunganya umusaruro wa buri gihingwa, baba bawutunganya mu buryo bwa gakondo ukagurishwa badasabwe ibyemezo by’ubuziranenge.

Ibi ariko Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ntabwo ibyemera ku mpamvu z’uko ngo yaba ishyize mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Kazimoto Cansilde uhagarariye Ihuriro ry’Abahinzi b’imboga, indabo n’imbuto mu Rwanda, avuga ko bakeneye gufashwa kubona uburyo bwo kubika no gutunganya umusaruro w’ibiribwa bibura abaguzi.

Mu mwiherero abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera (PSF) barimo gukorera mu Karere ka Bugesera, Kazimoto yasabye ishyirwaho ry’ibyuma bikoresha imirasire y’izuba mu kumisha ibiribwa kugira ngo bitangirika.

Agira ati "Hari igihe nagize igihombo cya toni ebyiri z’inyanya zabuze abaguzi zirabora. Nyamara hari uburyo wakumisha inyanya, ibitunguru n’ibindi ukabika ifu.

“Ahandi mu bihugu duturanye nka Tanzania aho kugira ngo inyanya zangirike barazumisha zigakorwamo ibirungo. Natwe twabikora ariko iyo hajemo iby’ubuziranenge n’ibindi, ubushobozi burabura.”

Abayobozi b'Urugaga rw'abikorera bari mu mwiherero w'iminsi ibiri
Abayobozi b’Urugaga rw’abikorera bari mu mwiherero w’iminsi ibiri

Mu isoko ricuruza imboga n’imbuto i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bacuruzi nabo bavuga ko hari ibicuruzwa bajugunya mu bishingwe kuko biba bitabonye abaguzi.

Umwe muri bo yagize ati “Ko bwije urabona iyi mineke iza kugurwa nande! Nta kindi dukora uretse kuyijugunya.”

Ku rundi ruhande, Umunyabanga Uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera yavuze ko Leta idashobora kwemera ko abaturage bakora ibitujuje ubuziranenge, abasaba kwishyira hamwe bakagana inzego zishobora kubafasha.

Ati “Ni byiza ko batugana cyangwa bakegera izindi nzego zibatoza gukora ibintu byujuje ubuziranenge, bikajya ku isoko nk’ibindi byose.”

Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Robert Bafakulera avuga ko mu ngamba nshya azanye, harimo kongera umubare w’abacuruzi bashoboye gukora uwo mwuga neza.

Avuga ko umubare w’abanyamuryango bagize PSF uzava ku bihumbi 150Frw ukarenga ibihumbi 300Frw mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka