Umupaka mushya wa Kagitumba uratangira gukora mu byumweru bibiri

Umupaka mushya wa Kagitumba - Mirama uhuza u Rwanda na Uganda uzajya ukora iminsi yose kandi amasaha 24 wakira abantu.

Umupaka mushya wa Kagitumba - Mirama ugiye gutangira gukoreshwa mu minsi mike
Umupaka mushya wa Kagitumba - Mirama ugiye gutangira gukoreshwa mu minsi mike

Uyu mushinga uzatangira gukora bitarenze tariki 15 Ukwakira 2017, uzuzura utwaye asaga miliyari 18,5Rw, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Uganda gishinzwe kwakira Imisoro (URA).

Iryo tangazo rigira riti “Mu rwego rwo korohereza imirimo umupaka wa Katuna, turakangurira abatwara ibintu hanze, ababyinjiza n’abagenzi muri rusange gukoresha umupaka wa Mirama. Abakozi ba URA bazakorana n’abo ku ruhande rw’u Rwanda (RRA) kuhohereza amwe mu makamyo mu rwego rwo korohereza umupaka wa Katuna.”

Mu kwezi gushize abayobozi b’u Rwanda na Uganda banatashye umuhanda wa kaburimbo uzahuza ibihugu byombi.

Uyu mupaka wa Kagitumba - Mirama ukoze mu buryo bugezweho
Uyu mupaka wa Kagitumba - Mirama ukoze mu buryo bugezweho

Uyu muhanda ukaba warakiriwe neza na bamwe mu bahanyuraga, bavuga ko uwo ku ruhande rwa Uganda warimo ibinogo wagoranaga kuwunyuramo, nk’uko bitangazwa na Mike Karenzi ukora ubucuruzi muri ako karere.

Ati “Ikibazo cy’umuhanda mubi kiri mu byatumaga uyu muhanda udakoreshwa.”

Kuva i Kigali ugana i Kampala, unyuze Kagitumba niho hafi kuko umuntu akoresha ibirometero 508, mu gihe iyo unyuze Katuna umuntu akoresha ibirometero 516. Uyu mupaka wa Kagitumba kandi uzakoreshwa nk’umupaka umwe wahurijwemo serivisi z’ibihugu bibiri cyane cyane ku bakenera gusora.

Umupaka wa Katuna wakira abagenzi bari hagati ya 2000 na 2200 binjira n’abasohoka, mu gihe umupaka wa Kagitumba wo wakira hagati y’abagenzi 800 na 900 ku munsi.

Abakora mu by’ingendo hagati y’u Rwanda na Uganda bizeye ko ingendo zigiye koroha kubera inzira zibaye ebyiri kandi imihanda imeze neza, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bafite sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express, Olivier Nzeyimana.

Ati “Iyi nkuru nziza n’ubundi yaje isanga twari dufite gahunda yo gutangiza ingendo zihanyura bitewe n’ubusabe bw’abakiriya bacu.”

Gusa ku ruhande rw’u Rwanda sosiyete zitwara abagenzi ziracyari nke, kuko kugeza ubu hakora Volcano Express na Trinity gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe kuba mudukoreye umupaka ibi byose tubikesha poul kagame.murakoze

Kaneza fabien yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

MUZADUSHAKIRE AMATEKA YA WEST LAIF.MURAKOZE

SHUMBUSHO THEONESTE yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka