Umujyi wa Kigali wahakanye ko ugiye guca Coasters

Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko nta bisi izwi nka “Coaster” izongera gukandagira mu muhanda, zigasimbuzwa bisi nini zigezweho.

Ayo niyo ma Coasters yahwihwiswaga ko agiye gucibwa
Ayo niyo ma Coasters yahwihwiswaga ko agiye gucibwa

Hari amakuru yari yatangiye guhwihwiswa na bimwe mu binyamakuru ko hari Coasters zirenga 20 ziherutse kwirukanwa mu kazi ko gutwara abagenzi ku muhanda Kimironko-Nyabugogo.

Izo coasters ni zimwe zifite imyanya 26 nazo zari zimaze imyaka igera kuri itanu zisimbujwe iza Hiace zari zimenyerewe ku izina rya “Twegerane.”

Ayo makuru yanavugaga ko zanategetswe guhanagura amarangi n’ibirango bya RFTC. zatungaga, biyongereye mu mubare w’abashomeri, kuko zisabwa kwisunga Hiaces zaciwe muri Kigali

Ariko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabyamaganiye kure, buvuga ko ayo makuru ari ibihuha, nk’uko itangazo bwanyujije kuri Twitter ribisobanura.

Rigira riti “Ni ibinyoma. Ayo mabwiriza ntayo Umujyi wa Kigali cyangwa urundi rwego byigeze bitanga. Coasters zifite imyanya 26 zirakemerewe gukora mu Mujyi wa Kigali.”

Izi ni zo bisi zigezweho ziri kwigarurira isoko mu Mujyi wa Kigali
Izi ni zo bisi zigezweho ziri kwigarurira isoko mu Mujyi wa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

izi zaje NGO zikemure ikibazo none Nazi zibaye ikibazo, ubwo igisubizo Ni ikihe Rwanda yacu uratera imbere pee!
urakira ukadukenesha kk byose biva mu nguzanyo ni ubwo se so uguteza igihombo rubanda bikozwe na politics, Africa warazahaye kd warakubititse!

kami yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

salut.nge ibyo bakora byose ziriya modoka zikorerwa muri Chine zintera impungenge!!imodoka idashobora kumara na 10ans nta modoka irimo!!RTFC narayemeraga KO itagura izo Pilate ziba zuzuyemo abajura!!none nayo yaranduye

celestin yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Mukomereze aho ndumva mu minsi iza muzabona na za Tramway ndetse na Métro. Courage.

Magayane yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Kuba tubura imodoka ziducyura tuva ku kazi nimugoroba,byerekana ubutegetsi bubi butareba inyungu z’abaturage,ahubwo birebera gusa inyungu za bariya bafite bus from China zigenda nk’akanyamasyo (tortue).History izabibabaza.

Gisagara yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

URIBESHYA NTAHO ZIZAJYA

IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

muri amahoro basomyi bagenzi banjye, impinduka nziza zifitiye abanegihugu akamaro muri rusange ntako zisa, ariko hatabayemo guhutaza, cg akarengane;
twe natwe rwose mutuvuganire(dutabarwe), ROYAL: NYANZA(KICUKIRO)-KACYIRU,twaragowe kandi ni ligne yiganjemo abakozi n’abanyeshuli, amasaha yacu arazwi ay’igitondo n’umugoroba,

NB: ngo kuko nta rujya n’uruza rwa bagenzi bahiganje ruhoraho,byahombya campany kuhashyira imodoka nzima kandi zikemura ibibazo byacu.nubishinzwe muri RURA icyo kibazo twakimugejejeho inshuro nyinshi kuva umwaka ushize.
uvuye ku kazi saa kumin’imwe muri garre ya Kacyiru ugasanga utwo du quast(ni 2 tuhaba twashize ese buriya natwo control thecq,itugeraho?)ubwo nukuhava nka saa 12pm.

Yvonne yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Amaherezo ni munzu!! Ikitabaye ubu kizaba n’ubundi, ariko nibabe baryaho!!

NZABANDORA yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka