Umujyi wa Kigali urahakana kuba umuranga w’amazu y’imiturirwa

Umujyi wa Kigali urahakana ko gutanga igihe ntarengwa cyo kwimura abakorera ubucuruzi mu nzu zo guturwamo, bitagamije gushakira abakiriya abubatse imiturirwa .

Ibikorwa b'ubucuruzi bizimukira mu mazu yabugenewe aherereye mu Mujyi rwagati
Ibikorwa b’ubucuruzi bizimukira mu mazu yabugenewe aherereye mu Mujyi rwagati

Rwomushana Augustin, uyobora ishami rishinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali, yabivugiye mu kiganiro “Ubyumva ute?“ kinyura kuri KT Radio, Radiyo y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today.

Muri icyo kiganiro Rwomushana yavuze ko gutanga umunsi ntarenga wo kwimurira ibikorwa by’ubucuruzi mu nzu zabugenewe, bigamije kugabanya akajagari, buri kintu gikorerwa aho cyagenewe.

Yagize ati” Ubukangurambaga buriho ni ubwo kuvana abantu mu nzu zagenewe guturwamo, tubajyana mu nzu zagenewe ubucuruzi.

Bibaye ari ugushakira abakiriya ayo mazu nk’uko bamwe babivuga, hashyirwaho itegeko ko ubucuruzi bwose bujya muri iyo miturirwa gusa, n’abakoreraga mu mazu yemewe y’ubucuruzi bagategekwa kwimuka bakaza muri iyo mituritwa.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abakorera ubucuruzi mu mazu yagenewe guturamo kuzubahiriza igihe ntarengwa bahawe cy’amezi atatu, cyo kuzaba baramaze kwimukira mu mazu yabugenewe.

Ati”Mu Mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2017 abantu basabwe kuba bamaze kwimukira mu mazu yabugenewe, kandi abatazabyubahiriza bizabagiraho ingaruka.”

Mu mujyi wa Kigali ibiro by'imishinga myinshi bikorera mu nzu zo guturwamo
Mu mujyi wa Kigali ibiro by’imishinga myinshi bikorera mu nzu zo guturwamo

Muri iki kiganiro kandi Rwomushana ahumuriza abafite impungenge zo guhendwa muri aya mazu, avuga ko Umujyi wa Kigali wamaze kugirana ibiganiro na ba nyirayo, mu kugabanyiriza ababagana ibiciro.

Ati” Ntihagire uhangayikishwa no kwimuka kuko Umujyi wa Kigali wagiranye ibiganiro na ba nyiri aya mazu kandi bemeye kugabanya ibiciro.”

Yongeyeho kandi ko muri aya mazu hamaze gutegurwa uburyo bwo kurwanya akajagari ka serivise zizayatangirwamo, avuga ko ntahantu uzasanga utubari dufatanye n’ibiro kuburyo byabangamira imitangire ya serivise muri ibyo biro.

Umujyi wa Kigali watangaje ko abakorera ubucuruzi mu mazu yagenewe guturamo, mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2017 bagomba kuba baramaze kwimukira mu mazu yagenewe ubucuruzi.

Rwomushana avuga ko bizeye ko abantu bazabishyira mu bikorwa nta gahato, mu rwego rwo gushyira ibintu mu mwanya wabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo umujyi wa kigali wakoze ni byiza kandi nimba ariko na bantu batekereza bamaze. tugeze mu gihe cyo gutera imbere dufite amazu meza kandi ya bugenewe yo gukoreramo, aba bakorera mu bikari bagomba kubivamo bakajya gukorera ahakenewe gukorerwa. simbona aho ikibazo kiri uretse guhunga imisoro gusa. akenshu urebye abo bakorera muri ayo mazu ni ino miryango itegamiye kuri reta dore ko ariyo myinshi na bantu bafite ubucuruzi bwi hishe. ariko rero byo kuvuga ngo bave aho bajye ahagenewe is good idea rwose. kandi umujyi wa kigali wagakwiye gukora ubundi izo nyubako ziba ahandi ari uzumujyi city council niyo iba ifite ubushobozi bwo kubaka amazu maanini yo gukoreramo nkaza shopping center mall officers mu mijyi yose nibwo buryo umujyi ubonamo amafaranga ntabwo byakagombye kuba ibyabantu kugiti cyabo kigali city yakagombye gukora igishoro munyubako zo guturamo ndetse nizo gukoreramo ikinjiza amafaranga ya buri gihe kuburyo biyigabanyiriza kubona inkunga kuva muri reta yi ngengo yi mari yayo.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 14-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka