Minisitiri Munyeshyaka yemera ko mu Rwanda hamaze iminsi hari ikibazo cya sima ariko akizeza ko kitazamara ibyumweru bibiri kitarakemuka.
Agira ati Yagize ati” Sima ya Cimerwa ntirenza 8700Frw,ituruka hanze nayo ntirenza 9000Frw. Ari umucuruzi utwumva turamusaba kudahenda abaturage n’umuturage utwumva turamubwira ngo niba ahenzwe natubwire.”
Minisitiri Mushyeshyaka yavuze ko MINICOM imaze guhana abacuruzi barenga 25 bose bazira ko bagiye buriza ibiciro mu buryo butemewe.
Hari hashize hafi amezi atatu uruganda rukora Sima rwa Cimerwa rwo mu Karere ka Rusizi rutanga umusaruro utabasha guhaza isoko rwagemuriraga.
Byatewe n’imirimo yo kurusana yatumye ruhagarara igihe gito, ariko na nyuma yo gusubukura imirimo ntirurabasha guhaza isoko rwari rufite.
Bamwe mu bacuruzi babyuririyeho batangira guhenda abaturage, ku buryo bamwe mu bari baratangiye ibikorwa byo kubaka byagiye bidindira.
Simbarikure Theogene umwe mu baturage ukenera sima avuga ko hari aho ibiciro bya sima byagiye bigera mu bihumbi 15Frw. Ati “Ubu isima hari aho igura ibihumbi 15Frw, 13Frw kandi bavuga ko yabonetse.”
N’ubwo kuri ubu uruganda rwatangiye gukora,ntirurabasha gutanga umusaruro nk’uwo rwatanganga, kuko ubu rusohora toni 650 ku munsi, ari nayo mpamvu sima ikiri nkeya ku isoko. Gusa bizeza ko mu byumweru bibiri ruzaba rwongeye gutanga toni 1.300 ku munsi.
Uruganda rwa Cimerwa rwiharira 55% bya sima ikoreshwa mu Rwanda mu gihe izo hanze zisigarana 45%.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
I gahanga twabuze sima
Murakoze kubw’amakuru muduhaye ariko n asabaga niba bishoboke ko mwaduha uburyo bwo gutangamo amakuru kubantu bagihenda kuri sima.
muduhe number cg se bashyireho urwego rushizwe igenzura muri buri karere bityo bacyahe cg bakangare abacuruzi. bitabaye ibyo ntabwo byazubahirizwa
murakoze
Ahubwo se Minister ko avuga 8700 mu majyepfo hose biracyari 13,000 ibi arabivuga abantu bakumirwa.
Iyo avuga ahubwo ati inzego z,ibanze zibifatire umwanzuro, zikoreshe inama nabacuruza sima babibabwire, naho ibi abacuruzi ntacyo bibabwiye wasanga batanabisoma.
Ahubwo sima mutubwire aho tubariza!ubu igeze ku frw ibihumbi 11 ngo yagabanutse!ubu yaguraga 15 mille frw hari n’aho ikiri kuri 13 mille.