U Rwanda rwiyemeje kwishyura imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwishyurira imisoro abacuruzi bari kuzagirwaho ingaruka no gukurirwaho imisoro ku bicuruzwa boherezaga muri Amerika.

U Rwanda rwatangiye kuzamura inganda z'imbere mu gihugu
U Rwanda rwatangiye kuzamura inganda z’imbere mu gihugu

Kuva u Rwanda rwatangira politiki yo guca imyenda ya caguwa, Amerika nk’igihugu cyoherezaga imyenda myinshi ya caguwa mu Rwanda,ntiyishimiye icyo cyemezo ifata ingamba zo guhagarika amasezerano yari ifitanye n’u Rwanda yo kuyorohereza ubucuruzi.

Ayo masezerano u Rwanda ruyahuriyeho n’ibindi bihugu byibumbiye mu Muryango wa AGOA, uhuza ibihugu byemerewe n’Amerika korohereza bimwe mu bicuruzwa kwinjira muri icyo gihugu nta misoro biciwe.

Tariki 31 Werurwe 2018, Amerika yahise isohora itangazo ry’uko na yo yafatiye u Rwanda ibihano by’uko abacuruzi bo mu Rwanda batazabuzwa gucuruza muri icyo gihugu,ariko bakazajya babisorera.

Amerika yari yahaye u Rwanda iminsi 60 yo kuba rwisubiyeho cyangwa abacuruzi ba rwo bakajya bacibwa imisoro.

Ariko mu rwego rwo gutuma abo bacuruzi badahungabana, u Rwanda rwahisemo kujya rwishyurira abo bacuruzi imisoro aho kwisubiraho ku cyemezo rwafashe.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamazi, yabwiye New Times ko bizafasha abacuruzi gukomeza ubucuruzi bwabo no kubahiriza amasezerano bari bafitanye n’abagura ibicuruzwa byabo.

Yagize ati “Guverinoma yemeye gukorana n’abo ayo masezerano ya AGOA yari kuzagiraho ingaruka, kugira ngo babanze bubahirize amasezerano bari baragiranye n’abo muri Amerika, ikabishyurira imisoro mu gihe cy’umwaka umwe.

“Ntitwifuza ko amasezerano yabo azabigiriramo ibibazo mu gihe bagishakisha andi masoko. Turashaka uko twashyiraho ikigega kizabafasha kwishyura iyo misoro.”

Yavuze ko ibyo bakozwe mu rwego rwo gufasha abo bacuruzi gutangira gutekereza ku yandi masoko yabemerera gukora nta misoro nk’i Burayi, Aziya cyangwa ku mugabane wa Afurika.

Iyo politike yo guca imyenda yambawe u Rwanda ruyihuriyeho n’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo bibashe kwiyubakira inganda zikora imyenda.

Muri 2015 nibwo abakuru b’ibihugu bigize EAC bashyizeho gahunda y’imyaka itatu yo kuba baciye imyenda ya Caguwa yinjira muri ako karere.

Akamanzi avuga ko n’ubwo u Rwanda rwafatirwa ibihano rudateze guhindura icyemezo rwafashe. Ati “Twakomeje kuganira na Guverinoma ya Amerika ariko icyo ntekereza ni uko kuzamura imisoro ku myenda ya caguwa atari icyemezo cy’u Rwanda gusa.”

Yavuze kandi ko n’ibindi bihugu bigize akarere byiyemeje kutazasubira inyuma ku cyemezo byafashe.

Gahunda y’u Rwanda ni ukubaka inganda zikora imyenda isanzwe n’ikozwe mu mpu kugira ngo ihaze isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Guhanga inganda zikora imyenda ngo bishobora gutanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 25, bikongera imisoro u Rwanda rwakira kugera kuri miliyari 37Frw naho ibyoherezwa hanze na byo bikageza kuri miliyari 28Frw bitarenze umwaka wa 2019.

Iyo gahunda yose ishobora kuzanira u Rwanda amafaranga arenga miliyari 65Frw mu gihe cy’imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka