U Rwanda rwazamutseho imyanya 15 ku rutonde rw’ibihugu byoroshya ishoramari

Banki y’isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa 41 ku rutonde rw’ibihugu byoroshya ishoramari, ruvuye ku mwanya wa 56 rwariho umwaka ushize.

U Rwanda rwigiyeho imbere imyanya 15 ku isi mu bihugu byoroshya ishoramari
U Rwanda rwigiyeho imbere imyanya 15 ku isi mu bihugu byoroshya ishoramari

Raporo Banki y’isi yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira 2017, igaragaza ko u Rwanda rwageze kuri uwo mwanya rubikesha ivugurura rwakoze mu korohereza abashoramari kuza mu Rwanda.

U Rwanda rwaje kandi ku mwanya wa kabiri muri Afurika, aho rwaje rukurikira Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 25 ku rwego rw’isi. Ibi ni nabyo bihugu byonyine muri Afurika biri ku rutonde rw’ibihugu 50 bya mbere ku isi.

Ishami rya Banki y'Isi ryashyize hanze iyi raporo kuri uyu wa Kabiri
Ishami rya Banki y’Isi ryashyize hanze iyi raporo kuri uyu wa Kabiri

Raporo yiswe Doing Business 2018 igaragaza ko u Rwanda rwakoze amavugurura 52 arimo no gushyiraho ingamba zo guhanga imirimo.

Ibindi bihugu biza hafi kuri urwo rutonde ni Kenya iri ku mwanya wa 80, Uganda iri ku mwanya wa 122, Tanzania iri ku mwanya wa 137, Ethiopia iri ku mwanya wa 161, Burundi buza ku mwanya wa 164, RDC iri ku mwanya wa 182, Sudani y’Epfo iri ku mwanya wa 187 n’aho Somalia ikaza ku mwanya wa 190.

Aya makuru turakomeza kuyabakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka