U Rwanda rwahuye n’abazashyigikira ikoranabuhanga ryarwo ridakoresha ’cash’

Guverinoma y’u Rwanda yagejeje umushinga wayo ku banyemari mpuzamahanga, kugira ngo bayishyigikire muri gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'Igihugu n'ab'Umuryango SWIFT bari mu nama i Kigali
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu n’ab’Umuryango SWIFT bari mu nama i Kigali

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yabisabye umuryango uhuza amabanki yo ku isi mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga rikoresheje ikoranabuhanga (SWIFT), ishami ry’Afurika.

Uyu muryango ufatanije na Banki Nkuru y’u Rwanda, bararitse abanyemari Nyafurika barenga 450 bazamara iminsi itatu i Kigali, aho biga ku iterambere ry’Afurika mu bijyanye n’ihererekanya no kwishyurana hagati y’amabanki n’ibigo by’itumanaho.

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente avuga ko gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma kugera muri 2024, iteganya ko ikoranabuhanga rizasimbura guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Yagize ati ”Ku bw’iyo mpamvu,ndifuza kurarika abagize SWIFT bose hamwe n’abafatanyabikorwa, gushyigikira gahunda iteza imbere ubuvumbuzi n’ubufatanye kugira ngo ikoranabuhanga rijyanye n’imari rikwire muri Afurika.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverineri wa Banki y’Igihugu, John Rwangombwa avuga ko imyishyurire idakoresheje inoti n’ibiceri igeze kure ishyirwa mu bikorwa, ariko ko hari impungenge ku bijyanye n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Ati ”Nta kigo cya Leta kigitanga sheki ku muntu wagikoreye, ahubwo abakozi bacyo bajya mu ikoranabuhanga rya Banki Nkuru bakohereza amafaranga aho bashaka.”

Guverineri Rwangombwa avuga ko mu mwaka ushize wa 2017, ku makonti y’abantu n’ibigo hanyujijwe miliyari 7.500Frw yishyuwe hatabayeho kubikuza no kubitsa amafaranga, ndetse no kuri za ‘mobile money’ hakaba haranyujijwe amafaranga arenga miliyari 1.300Frw.

Akomeza agira ati ”Ubu ni uburyo bwihutisha ubukungu bukanoroshya ubuzima, ariko ikintu kidukomereye ni ikibazo cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, turashaka kuzakiganiraho muri iyi nama.”

Ibihugu bya Afurika birimo kwiga ku iterambere ry'imari n'ihererekanya ry'amafaranga hagati y'amabanki yo kuri uyu mugabane
Ibihugu bya Afurika birimo kwiga ku iterambere ry’imari n’ihererekanya ry’amafaranga hagati y’amabanki yo kuri uyu mugabane

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa SWIFT muri Afurika, u Burayi na Asiya, Alain Raes yizeza ko inama izasozwa hemejwe uburyo bunoza umutekano w’ikoranabuhanga mu bigo by’imari.

Raes akomeza avuga ko bazafasha za mudasobwa z’amabanki gukora mu buryo bwihuse, bufite amakuru ahagije kandi bukomatanya ikoranabuhanga ryo kwishyurana no guhererekanya amafaranga mu bantu.

Umuryango SWIFT ugizwe n’ibihugu 180 byo ku migabane yose igize isi, ukaba wahurije i Kigali impuguke mu by’imari ziturutse mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka