U Rwanda rurahamagarira ibihugu by’Afurika kwihutisha iterambere ry’inganda

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda irahamagarira ibihugu by’Afurika kwihutisha iterambere ry’inganda.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba.

Minisitiri w’iyo Minisiteri, Francois Kanimba, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo CNBC Africa, mu birori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Inganda kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016, yavuze ko uruhare rw’inganda ku musaruro mbumbe w’ibihugu (GDP) rukiri hasi cyane.

Yavuze ko impuzandego y’uruhare rw’inganda ku musaruro mbumbe muri Afurika ikiri hagati ya 10-15%, mu gihe u Rwanda rugeze kuri 14% ariko rukaba rufite intumbero ko muri 2020 inganda zizaba zitanga 20% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Yagize ati “Ntibyoroshye ariko iyo urebye ibirimo gukorwa mu rwego rw’inganda, isoko n’inyungu abanyenganda babona biratanga icyizere.”

Minisitiri Kanimba akaba avuga ko ibihugu by’Afurika bikeneye gusubiramo politiki y’inganda kandi bikarushaho gukangurira abashoramari gushora mu nganda.

Muri ibi biroro u Rwanda rwari rwifatanyijemo n’Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere ry’Inganda (UNIDO), Minisitiri Kanimba, yagize ati “Iyo urebye aho Afurika iva n’aho igana hari impinduka nini mu bihugu byinshi.”

Yakomeje akavuga ko imyaka 20 Afurika imaze yinjiye mu mavugurura mu by’inganda no korohereza abashaka gukora ubucuruzi yatanze umusaruro.

Yanashishikarije kandi abifuza gushora imari muri Afurika kutazarira kuko ngo Afurika igizwe ahanini n’urubyiruko, ati “Ushoye imari muri Afurika uba wizeye kubona abakozi benshi bakibyiruka. Ingano y’abaturage b’Afurika (age) ubwayo yakagombye gukurura abashoramari.”

Cyakora, Minisitiri Kanimba na we yahamije ko ingufu z’amashanyarazi zikiri ikibazo ku iterambere ry’inganda muri Afurika.

Avuga ku biciro by’amashanyanyrazi bikiri hejuru no kuba amashanyarazi agera ahantu hakeya, yagize ati “Ibi bibazo byombi byakunze kugira ingaruka mbi ku iterambere ry’inganda muri Afurika.”

Akomeza avuga ariko, ko ubu ahantu hose muri Afurika bashyize imbere gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ku buryo iki kibazo kizakemuka mu minsi ya vuba.

Minisitiri Kanimba yahamije ko iki kibazo cy’ibiciro by’amashanyarazi bihanitsi bikiri ikibazo no ku Rwanda ariko atangaza ko guverinoma irimo kubyigaho ku buryo mu minsi mike iri imbere bizamanurwa mu rwego rwo korohereza inganda.

N’ubwo ariko ibiciro bikiri hejuru, ntiyabuze kuvuga ko hari intambwe igaragara yatewe ugereranyije no mu bihe bishize, aho yagize ati “Abanyenganda baguhamiriza ko batakibura umuriro bya hato na hato n’ubwo ibiciro bikiri hejuru.”

Minisitiri Francois Kanimba yizejeje kandi ko mu Rwanda iterambere ry’inganda rijyanishwa n’amategeko yo kurengera ibidukikije hagamijwe kurengera ikirere n’ubuzima bw’abaturage by’umwihariko.

Ahamya ko buri mushoramari ushatse gushing uruganda mu Rwanda asabwa kubahiriza inzira n’amategeko yo kurengera ibidukikije, bityo anahamye ko n’ubwo iterambere ry’inganda ririmo kwihuta nta bibazo riteza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka