U Rwanda rugiye gusubira mu masezerano y’ubucuruzi rufitanye n’Amerika

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko igiye gusubira mu masezerano Afurika ifitanye n’Amerika (AGOA), kugira ngo habeho guca imyenda ya caguwa nta bihano bifatiwe u Rwanda.

 Ministiri mushya w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka yahawe inyandiko z'akazi n'uwo asimbuye, Francois Kanimba
Ministiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka yahawe inyandiko z’akazi n’uwo asimbuye, Francois Kanimba

Minisitiri Vincent Munyeshyaka yabitangaje nyuma yo guhererekanya inyandiko z’akazi na Francois Kanimba wahoze ayobora Ministeri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEACOM).

Kanimba yamenyesheje Minisitiri Munyeshyaka hamwe n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera, ko ikibazo cya caguwa gisaba gukorana n’abandi ba Minisitiri kuko ngo hari Abanyamerika bagitangiye ikirego.

Yagize ati "Hari itsinda ry’Abanyamerika bazamuye ikirego basaba gufatira u Rwanda ibihano birimo gutakaza amahirwe yo gucuruza hanze ibicuruzwa bitishyuye imisoro.

Kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa, ntekereza ko iki ari cyo muzaganirano n’abandi ba Minisitiri, mugakomeza kugaragariza Abanyamerika iby’iyi politiki yo kugabanya caguwa."

Minisitiri Munyeshyaka yabitangarije mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Munyeshyaka yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri Munyeshyaka yahise amenyesha itangazamakuru ko mu by’ingenzi azibandaho harimo no gusubira mu masezerano Afurika cyangwa u Rwanda by’umwihariko, bagiranye na Leta zunze ubumwe za Amerika ku birebana n’ibicuruzwa.

Ati "Tuzasubira mu bigize ayo masezerano turebe inyungu twakuramo, twirinda ko ibyo bihano byafatwa."

Minisitiri Munyeshyaka kandi yagejejweho ikibazo cy’uko u Rwanda nta myanya yo kwakira ibicuruzwa rurabona ku byambu bya Mombasa na Dar es Salam.

Ku cyambu cya Mbombasa ngo hari ubutaka u Rwanda rurimo kuburana n’abandi bashoramari bavuga ko bari barabuhawe,n’aho ku cyambu cya Dar es Salam ngo Tanzania iracyarimo kuganirizwa kugira ngo itange impapuro z’ubwo butaka yahaye u Rwanda.

Francois Kanimba kandi yakomeje amenyesha Ministiri Munyeshyaka ko amasezerano ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba byari bifitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yahagaritswe, nayo ngo agomba gukomeza kuganirwaho.

Minisiteri nshya ya MINICOM kandi yahawe inshingano zo koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba n’iyo hagati, birimo Nigeria, Gabon na Congo Brazzaville.

Igisubizo cya rusange Minisitiri Munyeshyaka atanga kuri izo nshingano, yagize ati "Inshingano z’iyi Minisiteri ndazumva neza, nsanzwe nzimenyereye."

Uwari Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM, Rose Mary Mbabazi, wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko, ni umwe mu bashimye Francois Kanimba kuko ngo yabaye umwarimu mwiza.

Francois Kanimba watangiye imirimo ikomeye muri Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2000 ari Guverineri wa Banki Nkuru, yatangaje ko agifite imbaraga zo gukorera igihugu.

Nta wundi mwanya Kanimba arahabwa muri manda nshya ya Perezida Kagame n’ishyirwaho rya Guverinoma nshya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka