Tugomba kwihaza mbere yo gutekereza amahanga - Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimiye ingufu zishyirwa mu kuzamura inganda z’imbere mu gihugu ariko asaba ko intego yaba iyo guhaza isoko ryo mu gihugu mbere yo gutekereza kohereza ibicuruzwa hanze.

Perezida Kagame yasabye abashoramari kwita ku bikorerwa mu Rwanda kuruta ku byoherezwa hanze
Perezida Kagame yasabye abashoramari kwita ku bikorerwa mu Rwanda kuruta ku byoherezwa hanze

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gashyantare 2017, ubwo yaganiraga n’abashoramari, nyuma yo kwihera ijisho ibikorerwa mu gace kahariwe inganda kazwi nka Special Economic Zone, kari i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Tugomba kubanza kwihaza ubwacu. Ibikorerwa hano bigomba kubanza guhaza abari imbere mu gihugu hanyuma tugasagurira amasoko yo hanze.”

Uruganda rukora imyenda ni rumwe mu zo Perezida Kagame yasuye
Uruganda rukora imyenda ni rumwe mu zo Perezida Kagame yasuye

Yavuze kandi ko bigomba kujyana no gukora ibikorwa bibereye Abanyarwanda kandi bibonamo haba ku bwiza no ku biciro. Yasabye Abanyarwanda kandi gukunda ibikorerwa mu Rwanda aho kurarikira ibiva hanze.

Ati “Kudakoresha iby’iwacu byiza tukararikira iby’ahandi bibi, biterwa ahanini no kutiha agaciro.”

Ib nabyo bikorerwa mu Rwanda.
Ib nabyo bikorerwa mu Rwanda.

Abatanga amasoko ya Leta n’abikorera nabo yabibukije ko bagomba guhera ku bikorerwa mu Rwanda kuko bituma abanyenganda bazamuka bakabasha gukora byinshi.

Ibikorerwa mu Rwanda birahenda kuko ari bike ku isoko

Mu ma saa sita za kumanywa, nyuma yo kuganira n’abashoramari batandukanye bakorera muri Special Economic Zone, Perezida Kagame yahise ajya kugirana ikiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Abo bayobozi babarirwa mu bihumbi, bari bateraniye kuri Petit Stade i Remera, yabahamagariye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenda kuko ari bike ku isoko
Perezida Kagame avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenda kuko ari bike ku isoko

Perezida Kagame yavuze ko ariko kuba ibikorerwa mu Rwanda bikunze kuvugwa ko bihenda ku isoko, biterwa nuko ahanini biba ari bike.

Agira ati “Iyo ibintu bibaye byinshi ku isoko kandi bikaba byiza n’igiciro kiragabanuka. Naho aho usanga umwenda wa Made in Rwanda ugura ibihumbi 80RWf ni uko nyine uba ari umwe. Baramutse bakoze byinshi igiciro cyamanuka.”

Perezida Kagame ashimangira ibi agendeye ku rugero rw’uruganda rukora ibikoresho by’ubwutsi ruri mu gace kahariwe inganda (Special Economic Zone) yabanje gusura.

Ati “Uruganda twasuye rukora ibikoresho byubaka inzu 100 gusa mu mwaka mu gihe rufite ubushobozi bwo gukora ibyakuka inzu 2000 ku mwaka. Icyo bivuze rero ni uko bigomba guhenda kubera ubuke bwabyo.”

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gasabo
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gasabo

Bamwe mu baturage bavuga ko guhenda kw’ibikorerwa mu Rwanda ari cyo gituma batitabira kubigura bagahitamo ibituruka hanze.

Jane Nyamuhungu wari muri iki kiganiro ati “Nagiye mu iduka rimwe ryo muri Kigali mbaza ibiciro by’imyenda, ishati yakorewe mu Rwanda nsanga iragura ibihumbi 80 mu gihe iyavuye hanze nkayo igura ibihumbi 15. Nibaza rero impamvu bimeze uku kandi iby’iwacu byakagombye guhenduka.”

Andi mafoto

Perezida Kagame yaganiriye n’abashoramari batandukanye bakorera muri Special Economic Zone.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gasabo.

Andi mafoto menshi kanda hano na hano
Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntekereza ko intangiro y’ iterambere rirambye ryose bigomba gutangirira mu gihugu hagati, iyo abanyagihugu biteje imbere babasha kujya hanze kandi bikabafasha.

Damas yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Izi nama za Perezida wacu zirakomeye kandi zagakwiye kubera urugero abashoramari b’ abanyarwanda kuko u Rwanda rufite isoko rinini kandi bariza umusaruro

Joseph yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ijya kurisha ihera ku rugo, mureke duteze imbere made in Rwanda, dukomeze twiyubakire igihugu cyacu.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Nukuri ,Nyakubahwa Peresida wacu turamushimiye nkuki adahwema kudushakira ubisubizo bibereye abanyarwanda, made in Rwanda nigabanya ibicyiro tuzabigura kd tubikunze niba bishyoboka bazashyireho ikirango cy’igihugu bigaragaza ko cyakorewe Mu Rwanda,murakoze.

JMV yanditse ku itariki ya: 8-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka