Samsung Galaxy Note7 yahagaritswe ku isoko mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyamaze guhagarika iyinjizwa n’ikwirakwizwa rya Samsung Galaxy Note 7 ku isoko ryo mu Rwanda.

Iyitelefoni yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda abayifite basabwe kuyizimya bakayisubiza aho bayiguze
Iyitelefoni yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda abayifite basabwe kuyizimya bakayisubiza aho bayiguze

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’itangazo uruganda rukora izi telephone rwatanze, rusaba abazitunze hirya no hino ku isi kuba bazijimije, ndetse runasaba abazicuruza kuba babihagaritse.

Muri Nzeri 2016 uruganda rukora Samsung Galaxy Note 7 rwakiriye ibirego by’abantu bagaragaza ko batiri zazo ziri guturika.

Uru ruganda rwahise rusaba ko izigera kuri miliyoni ebyiri n’igice zari zaramaze kugurishwa zasubizwa ku ruganda, kugirango bakore isuzuma bamenye ikibitera gikosorwe.

Yagaragayeho ikibazo cyo guturika batiri kiburirwa igisubizo
Yagaragayeho ikibazo cyo guturika batiri kiburirwa igisubizo

Nyuma yo gusimbuza izi telefoni hagashyirwa izindi ku isoko, zakomeje kugaragaza iki kibazo cyo guturika batiri, bituma uruganda rufata umwanzuro wo kuzikura ku isoko burundu.

Iki cyemezo cya RURA kije gikurikira icya sosiyete ya Rwandair iherutse gufata umwanzuro wo gukumira izi telefoni mu ndege zayo.

Itangazo rya RURA rihagarika Samsung Galaxy Note 7 ku isoko ryo mu Rwanda
Itangazo rya RURA rihagarika Samsung Galaxy Note 7 ku isoko ryo mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye ko mfite note 2 nanjye nyizimye

sam yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ikibazo izoterephone zifite icyokibazo ni Samsung zose murirusange cyang niyitwa garaxy note 7 gusa mudufashe mudusobanurire

Akimana William yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka