Rwandair iratangira ingendo zayo mu Buhinde muri Mata 2017

Guverinoma y’u Buhinde yemereye Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwandair, uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu.

Byemejwe na Minisitiri w’Intebe Shri Narendra, mu nama y’Abaminisitiri yateranye ikemeza ko aya masezerano azaba ashingiye ku bucuruzi buteza imbere ishoramari no guhererekanya imico y’ibihugu byombi.

Aya masezerano kandi azaha uburenganzira kompanyi zo mu Buhinde kuba zakorera ingendo zazo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Rwandair izatangira ingendo za mbere mu kwezi kwa kane uyu mwaka mu Mujyi wa Mumbai, ikazazifatanya n’izijya i Harare muri Zimbabwe na Lusaka muri Zambia.

Ingendo zerekeza i Mumbai zizajya zikorwa kane mu cyumweru, kandi indege igahaguruka i Kigali ikagera aho i Mumbai nta handi hantu ihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbabazi nakomerezaho kbsa ,nkahariya mu mubuga ujya ku Karere hasabya akarere kdi nanone NGOs zikorera mu Karere zakagombye gusabwa gukorera muririya nyubako kugirango igire agaciro. Mana nanjye kuba ngera muri Gare sinsangemo utwana nkutwabaga ruguru abomwayihaye nzabagurira kbsa

Alias yanditse ku itariki ya: 21-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka