Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Ingamba zo gufungura ikirere cya Afurika kuri kompanyi z’indege Nyafurika zije ari inkuru nziza kuri Rwandair, yari isanganywe intego yo kwigarurira isoko rya Afurika.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro isoko rimwe ku ndege muri Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2018
Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro isoko rimwe ku ndege muri Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2018

Tariki 28 Mutarama 2018, i Addis Ababa muri Ethiopia hateraniye inama ya 30 y’Umuryango wa Afurka yunze Ubumwe (AU). Iyi nama yemeje itangira rya gahunda yo gufungura ingendo zo mu kirere.

Iyi gahunda izwi nka “Single African Air Transport Market (SAATM)”, yahise yitabirwa n’ibihugu 23 byiyemeje gukorera hamwe nta mbogamizi mu bucuruzi bw’ingendo zo mu kirere.

Iyi gahunda yari imaze imyaka itatu yaremejwe ariko itarashyirwa mu bikorwa, ije gukuraho amananiza akenshi yatumaga ibihugu bya Afurika bidatahiriza umugozi umwe.

Ibihugu byitabiriye iyi gahunda, ubwabyo bifite ½ kirenga cy’abatuye Afurika, bakagira 80% by’abakoresha ingendo zo mu kirere zikora muri Afurika.

Igitangaje ni uko amakompanyi y’indege Nyafurika ari yo afite ibihombo ugereranyije n’andi mpuzamahanga ahakorera.

Kompanyi z’indege zo muri Afurika zifite gusa 20% by’isoko ryose rya Afurika. 80% bisigaye bifitwe n’amasosiyete mpuzamahanga.

Muri 2017, amasosiyete mpuzamahanga akorera muri Afurika yose hamwe yungutse miliyari 29 z’amadolari ya Amerika, mu gihe amasosiyete Nyafurika yose yagize igihombo cya miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika.

Rwandair nk’imwe muri kompanyi Nyafurika zirimo guhindura isura y’imitanigire ya serivisi zo mu kirere, yinjiranye ku isoko impinduramatwara zo gukuraho imvugo y’uko serivisi z’indege Nyafurika zidashoboye ku isoko.

Ibuye ry'ifatizo ry'ikimenyetso cyo gushyiraho isoko rimwe ku ndege zo muri Afurika
Ibuye ry’ifatizo ry’ikimenyetso cyo gushyiraho isoko rimwe ku ndege zo muri Afurika

Rwandair imaze gufungura ingendo zigera mu bihugu 18 bya Afurika, hakiyongeraho izindi enye zijyamuri Aziya n’i Burayi.

Gusa ntibyayibujije gukumirwa kuri amwe mu masoko yo muri Afurika, mu gihe kompanyi mpuzamahanga zoherezwa kuri ayo masoko.

Umwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Mushikiwabo yavuze ko kwangira Rwandair ibyangombwa byo gukorera mu gihugu kimwe ariko ukabiha umunyamahanga, biterwa no kudashyira hamwe hagati y’Abanyafurika.

Ibi bisa n’ibyo Perezida Kagame yibanzeho ubwo yakiraga inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018.

Umuyobozi wa Rwandair, Col Chance Ndagano n'ikipe ya Rwandair bari bitabiriye itangizwa ry'iyi gahunda
Umuyobozi wa Rwandair, Col Chance Ndagano n’ikipe ya Rwandair bari bitabiriye itangizwa ry’iyi gahunda

Yavuze ko Afurika yasigaye inyuma ariko atanga n’umuti watuma ijya ku murongo w’iterambere.

Ati “Igihe cyatugendanye ariko tugomba guhindura imikorere ubu ngubu kugira ngo dukize Afurika ubukene karande. Tugomba gushyiraho isoko rusange duhuriyeho, ibikorwa remezo byacu bigahuzwa kandi ikoranabuhanga rikaza imbere mu guteza imbere ubukungu bwacu."

Yunzemo ati "Nta gihugu cyangwa akarere kakora konyine ngo gatere imbere. Dukwiye kurangwa no gukora kandi tugakorera hamwe.”

Igenzura ryakozwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ingendo zo mu Kirere (IATA) rigaragaza ko ibihugu 12 gusa bya Afurika bihagije kugira ngo bihindure isura y’ubucuruzi muri Afurika.

IATA ivuga ko habonetse ibihugu 12 bigafungura isoko ry’ingendo zo mu kirere, byatanga imirimo mishya igera ku bihumbi 155, kandi bikongera miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika ku bukungu bw’ibyo bihugu.

Indege za Rwandair ziri muri zimwe mu ndege zihagazeho muri Afurika
Indege za Rwandair ziri muri zimwe mu ndege zihagazeho muri Afurika

Iyi gahunda igomba gutangira mbere y’uko uyu mwaka urangira, ifatwa nk’igerageza ry’uko nishyirwa mu bikorwa bizaha inzira n’andi mavugurura ajyanye n’icyerekezo cya 2063 Afurika Yunze Ubumwe yihaye, ajyanye n’uko ingendo zo mu kirere zigira uruhare rufatika mu bukungu bw’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame nawe yizera ko iyi gahunda niyubahirizwa izaba ari intambwe ikomeye itewe n’Abanyafurika.

Ati “Nitwiyemeza tugakuraho izi nzitizi tuzaba dutanze ubutumwa kuri Afurika no ku isi ko tuzanye impinduka mu mikorere yacu."

Hagati aho, Rwandair yo ikomeje kwagura ingendo no hanze ya Afurika, aho nyuma y’ingendo zo mu Buhinde, u Bwongereza n’u Bubiligi, yitegura gutangiza ingendo mu Bushinwa na Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka