Rwandair yakoze urugendo rwa mbere rwerekeza i Cape Town

Rwandair yatangiye ingendo zerekeza mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.

Rwandair imaze kugeza ingendo zayo mu bice byose bya Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara
Rwandair imaze kugeza ingendo zayo mu bice byose bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Indege yahagurutse ni imwe mu ndege nshya Rwandair iherutse kugura, iranyura i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe,mbere yo gukomereza i Cape Town.

Iyo ndege yagiye ni iyo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 NextGen ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75.

Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Manzi Makolo yavuze ko izo ndege ziri gukoreshwa muri iyi minsi y’intangiriro ariko mu minsi iri imbere bakazatangira gukoresha indege nini yo mu bwoko bwa Airbus.

Yagize ati “Turateganya gutangira gukoresha indege nini ya Airbus izajya yerekeza i Cape Town mu minsi mike.”

Kuri ubu, Rwandair ifite indege nini ebyiri za Airbus ari zo A330-300 na A330-200. Iya mbere ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi mu myanya y’icyubahiro 30, mu cyiciro cya kabiri igatwara 21 n’aho ahasigaye hose ikaba ishobora gutwara abagenzi 223.

Gutangiza ingendo zigana i Cape Town, bitumye Rwandair ishobora gukorera mu bice byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka