RSB yemerewe gutanga ubuziranenge ku biribwa byoherezwa mu mahanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) cyahawe icyemezo mpuzamahanga cy’uko gishobora gutanga ikirango cy’Ubuziranenge ku biribwa byoherezwa mu mahanga.

RSB niyo izajya yemeza ubuziranenge bw'ibyoherezwa mu mahanga bivuye mu Rwanda
RSB niyo izajya yemeza ubuziranenge bw’ibyoherezwa mu mahanga bivuye mu Rwanda

Ubu burenganzira bwo gupima, kurwanya ibyakwangiza ibiribwa no no kubungabunga umutekano w’Ibiribwa, iki kigo cyabuhawe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Afrika y’Iburasirazuba (Trade Mark East Africa).

Nta kigo cyari kiri mu Rwanda cyari cyemerewe gutanga ikirango mpuzamahanga kigaragaragaza ko ibiribwa byoherezwa hanze y’Igihugu byakurikiraniwe ubuziranenge. Inganda n’abashoramari bagikeneraga biyambazaga ibigo byo mu bindi bihugu.

Tariki 21 Ukuboza 2017, nyuma yo guhugurwa n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubucuruzi muri Afrika y’Iburasirazuba, RSB nayo yahawe uburenganzira bwo gusuzuma no gutanga ikirango ku biribwa byo mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.

Murenzi Raymond umuyobozi wa RSB, yavuze ko iki kirango kizatuma ibiribwa byo mu Rwanda bigirirwa icyizere mu ruhando Mpuzamahanga.

Yagize ati “Byatumye ibicuruzwa bitumizwa mu Rwanda bihabwa icyizere. Twagiye tugira ikibazo cy’ibicuruzwa byacu byagiye bijya ku masoko yo mu Burayi no muri Amerika ariko byagerayo bigahura n’ikibazo cy’Ubuziranenge bipimwe n’ibigo byaho.”

Eric Kabayiza, Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza ibikomoka ku musaruro w’Ubuhinzi mu mahanga (NAEB), ahamya ko kuba u Rwanda rwemerewe gutanga iki kirango, bizorohereza inganda n’abashoramari bohereza ibintu mu mahanga kuko ubusanzwe babikorerwaga n’ibigo byo mu bindi bihugu bikabahenda.

Ati “Igihombo cyajyaga kigaragaramo cyaheraaga ku gihe bifata kugira ngo uzajye gushakisha Isosiyeti iturutse hanze ngo ize igupimire. Byasabaga ko icyo kigo cyohereza abantu baza gusuzuma niba inzira zose bisaba wazinyuzemo.”

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubucuruzi muri Afrika y’Iburasirazuba cyafashije RSB kubaka ubushobozi bw’abakozi ba yo mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’abikorera.

Anathalie Uwamariya Kalimba, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri TMEA, ati “Twabafashije kubona ibikoresho bibafasha gupima ubuziranenge, duhugura abakozi bazajya bapima ndetse duhugura n’ibigo by’abikorera kugira ngo bumve neza akamaro ko kugira ubuziranenge mpuzamahanga.”

Ibihingwa nk’icyayi, ikawa, imboga n’imbuto, nibyo Abanyarwanda bakunze kohereza mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka