RRA yerekanye inzoga za magendu zagombaga gusora agera kuri Miliyoni 70frw

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyerekanye ibicuruzwa by’inzoga z’umucuruzi Nkusi Godfrey, kivuga ko zitakorewe imenyekanisha ry’imisoro ku buryo zarimo inyerezwa rya miliyoni 70Frw.

kwa Nkusi Godfrey hafatiwe inzoga zidasoreye amakarito 600
kwa Nkusi Godfrey hafatiwe inzoga zidasoreye amakarito 600

Ibi bicuruzwa byiganjemo inzoga zikomeye zizwi nk’ama-liqueurs na za divayi, byeretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Werurwe 2017, i Gikondo ahazwi nka RWANDEX.

RRA yatangaje ko uwo mucuruzi yamenyekanishije igice kimwe cy’ibicuruzwa, ikindi akagihisha agamije kunyereza imisoro.

Tugirumuremyi Raphael, Komiseri wa za gasutamo muri RRA, yavuze ko ibicuruzwa byafashwe mu buryo bwa magendu kuko bitubahirije amategeko y’imenyekanisha.

Tugirumuremyi avuga ko hafashwe amakarito agera kuri 600 y’inzoga z’uwo mucuruzi kandi ngo baracyarimo kugenzura ku buryo umusoro akekwaho kunyereza ushobora kwiyongera.

Yagize ati “Ugereranyije tukaba tubona harimo umusoro ugera kuri miliyoni 70Frw ariko turacyakora imibare tureba n’andi mamenyekanisha yatambutse ko ibibazo nk’ibyo bitagiye bibamo, ku buryo umusoro wanyerejwe ushobora kwiyongera ukaba warenga ndetse n’izo miliyoni 70Frw.”

Ku ruhande rwe, umucuruzi Nkusi Godfrey, yatangarije Kigali Today ko ibyabaye atari ahari kandi ko atari ukunyereza imisoro ahubwo ko byatewe no kwibeshya kuko ibicuruzwa biba ari byinshi cyane.

Cyakora Nkusi ntiyemeranya na RRA ku mubare w’amakarito 600 kuko we avuga ko ari 90.

Inzoga zafashwe zagombaga gusora agera kuri miliyoni 70
Inzoga zafashwe zagombaga gusora agera kuri miliyoni 70

Mu gihe kandi RRA ibara miliyoni 70Frw z’imisoro yari inyerejwe, Nkusi we avuga ko iyo misoro itarenga miliyoni 3,5Frw.

Komiseri Tugirumuremyi yavuze ko inzoga zose za Nkusi Godfrey zafashwe zitarakorewe imenyekanisha ry’imisoro zifite agaciro ka miliyoni 120Frw.

Iyo bigenze gutyo, byitwa magendu kandi nyirabyo ntabisubizwa ahubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibiteza cyamunara.

Iki kigo gisaba abacuruzi kwirinda magendu zinyereza imisoro kuko imisoro ari yo soko y’iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka