Ubuyobozi bwa BK bwatangije ubwo buryo ku mugaragaro kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018, bukaba ngo buri muri gahunda yo gukomeza korohereza abakiriya bayo kubona serivisi zitandukanye.
Amafaranga menshi azajya atangwa ngo ni ibihumbi 500Frw, gusa umuntu asaba ayo ashatse agatangwa mu buryo butatu, ni ukuvuga inguzanyo y’ukwezi kumwe, atatu cyangwa atandatu.
Igihe ntarengwa cyo kwishyura ngo kikaba amezi atandatu, ugurijwe akazajya yishyura ashyizeho inyungu ya 4% ku kwezi.
Gukoresha ubwo buryo ngo bisaba ko umuntu aba afite konti muri iyo Banki kandi ikora, akagira na telefone iyo ari yo yose, ubundi akandika *334# agakurikiza amabwiriza, maze amafaranga yasabye niba ayemerewe agahita ashyirwa kuri konti ye mu gihe kiri munsi y’umunota.
Iyo nguzanyo yihuse ngo yagenewe abakiriya ba BK bashobora gukenera amafaranga yabaramira mu buryo bwihuse nk’uko byatangajwe na Dr Diane Karusisi, umuyobozi w’iyo Banki.
Yagize ati “Ni amafaranga umukiriya abona mu buryo bwihuse cyane akamufasha yari abuze uko abigenza. Ashobora gukenera lisanse byihuse cyangwa kugura umuti w’umwana nta kintu afite kuri konti ye, agafata telefone agasaba inguzanyo ako kanya akabona amafaranga bikamugoboka”.
Akomeza avuga ko iyo nguzanyo idasaba ingwate yewe nta n’andi masezerano uretse icyizere kigirirwa umukiriya.
Ati “Muri BKquick nta ngwate dusaba, iyo umukiriya atishyuye turahomba. Icyakora umuntu uhemutse gutyo nta Banki yindi nimwe izongera kumuguriza atarishyura kuko hose aba agaragara, ntabwo rero umuntu ushaka gutera imbere akorana na Banki yabikora”.
Ubwo buryo bushya kandi ngo bwemerera umukiriya wa BK kwizigamira na bwo atabanje kujya kuri Banki, akabikorera kuri telefone ye bityo ntatakaze umwanya we.
Umutekano w’amafaranga y’abakiriya ngo urizewe, gusa na bo ngo basabwa kwirinda kugaragariza umubare w’ibanga wabo buri wese kuko ngo byababera intandaro yo kwibwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
BK kandi iratangiza indi gahunda yise “Singombwakashi” yo gukomeza gukangurira abaturage kutagendana amafaranga mu ntoki mu rwego rwo gushyigikira Leta mu bukangurambaga yatangiye bwo guca igendanwa ry’amafaranga menshi (Cashless economy).
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko hari nk’abantu bafunguza account muri BK Wenda ari uko hari training runaka bakoze bakababwira ko ariho bayanyuza none uwo muntu mwumva yayishyura cyangwa nk’umunyeshuri aramutse abona living allowance binyuze muri BK hanyuma yagera mu mwaka uhera akaka 500k hanyuma akabura akazi? Please think twice.
Iyi gahunda ndayishimye cyane BK ni ikomerezaho ishyiriraho Abanyarwanda gahunda zibafasha kdi zihutisha iterambere BK NDAYISHIMIYE CYANE
ntamafaranga atangwa uko ngo azagaruke keretse niba BK yabuze uko iyagira ntamafaranga atangwa nta ngwate ntamafaranga atangwa nta nyungu ntamafaranga atangwa udafite umwishingizi urumva ko abantu babyumvise bagahaguruka aha ho BK niyatanga’uko ntizigera iyasubirana.bibaho na bayahabwa batanze ingwate babura ayo bishyura nankantswe aliya ngo atazaba ayifite!!u wakoze uwo mubare azanishingire kubishyurira*
Iyi gahunda ni nziza cyane ahubwo yatinze kuza.
Gusa interest ni nyinshi, yari ikwiye kuba hagati ya 1-2% kubera ko ari amafranga yo kugoboka umuntu ako kanya kandi nawe agasabwa kuyishyura mu gihe gitoya cyane.
Iyi gahunda ni nziza ije mubyukuri ikenewe cyane bityo atari ukugoboka abantu gusa ahubwo izanateza benshi imbere kuko baburaga aho bakura abunganira kuri duke yari afite. Ni nziza tuzayitabira
Iyi gahunda ni nziza ije mubyukuri ikenewe cyane bityo atari ukugoboka abantu gusa ahubwo izanateza benshi imbere kuko baburaga aho bakura abunganira kuri duke yari afite. Ni nziza tuzayitabira
Ufite account wese muri BK?
Ntago bikora kuko turikubigerageza bakayimana ngo nuguhamagara 4455 kdi nayo nticemo. kdi bakagukata amafranga ya sevice batanayaguhaye..
Iyi gahunda ndabona ari nziza kuko ishobora kugoboka benshi mubihe bikomeye.Turayitabira rwose.