Nigeria hari ibyo igikemura, nibirangira izaza - Perezida Kagame

Nigeria nka kimwe mu bihanganye bya Afurika yatunguranye ntiyasinya ku masezerano yasinyiwe i Kigali, mu nama yari ihateraniye y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ku buyobozi bwa Perezida Kagame niho hasinyiwe amasezerano akomeye mu mateka y'uyu muryango
Ku buyobozi bwa Perezida Kagame niho hasinyiwe amasezerano akomeye mu mateka y’uyu muryango

Ibihugu 44 byo ku mugabane wa Afurika byasinye ku mesezerano atandukanye, ariko harimo bimwe mu bitagaragaye mu isinywa nk’u Burundi, Eritrea, Sierra Leone, na Guinea-Bissau, nabyo bitagize amasezerano n’amwe bisinyaho.

Gusa Nigeria ni igihugu kiba gihanzwe amaso muri Afurika kubera ubuhangange bwacyo, bwo kuba gituwe n’abaturage benshi kandi gifite ubukungu buteye imbere bwafasha mu kuzamura ubukungu bw’umugabane wose.

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri 2018 yavuze ko kuba Nigeriya itarasinye kuri ayo masezerano bitavuze ko itayashyigikiye.
Yavuze ko Nigeriya yagira uruhare muri iri soko rinini kandi buri wese yakwifuza igaragara muri iryo soko. Gusa yavuze ko yumva impamvu batasinye kuko bishonboka ko bagifite ibyo bagomba kubanza gushyira ku murongo.

Yagize ati “Ibyo rero ntibivuze ko bidashyigikiye gahunda yo gushyiraho isoko rusange, ahubwo hari ibyo buri gihugu kirimo kubanza kwigaho ubwacyo kugira ngo habeho kumvikana uko ibintu bishyirwa mu bikorwa.”

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n‘itangazamakuru nyuma gato yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika, anamara impungenge abibazaga kuri Nigeriya.

Ati: “Nigeriya yatangaje ko ishyigikiye ishyirwaho ry’isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika. Usibye n’icyo, Nigeriya yagiye yitabira kandi ikagira n’uruhare muri urwo rugendo rwo gushyiraho isoko rusange.

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa kubaha ibitekerezo n’uguhitamo kw’ibihugu bitasinye.

Ati “Nzi neza ko bari mu murongo umwe n’ibindi bihugu bya Afurika, rero hari icyizere ko vuba aha na bo bazatangaza ku mugaragaro ko bashyigikiye amasezerano twese twashyizeho umukono.”

Nigeriya ni igihugu gituwe n’abaturage bangana na miliyoni 186 nk’uko imibare ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2016 ibigaragaza.

Ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage, gifite ubukungu bwafasha cyane muri iri soko rusange rya Afurika, ryahurirwaho n’abaturage babarirwa muri miliyari 1,2 mu gihe ibihugu byose byaramuka birigiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo nama ningirakamaro kubatuye umugabane w’Afrika arko nigerie nayo isinye byarushaho kuba byiza

ntambuko esdras yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka